Abatoza ba Bugesera bahagaritswe bashinjwa umwuka mubi mu ikipe

Abatoza babiri bungirije b’ikipe ya Bugesera Fc ndetse n’umuganga bahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe nyuma y’umwuka mubi wavugagwa muri iyo kipe.

Muri iki gitondo ni bwo hazindutse havugwa amakuru y’uko abatoza bungirije mu ikipe ya Bugesera bahagaritswe, amakuru yaje no kwemezwa n’abayobozi b’iyi kipe mu kiganiro bagiranye na Kigali Today

"Ni byo abo batoza bungirije twabahagaritse, barimo n’umuganga ndetse n’umuyobozi wa tekiniki, hari hamaze iminsi harimo kutumvikana ndetse bigatuma tutabona umusaruro mwiza, ndetse bikanagira ingaruka ku bakinnyi, nyuma yo kubikurikirana no kuganira n’abakinnyi twafashe umwanzuro wo kubahagarika" Mbonigaba Silas, Umunyamabanga mukuru wa Bugesera Fc

Ikipe ya Bugesera bivugwa ko kuba imaze iminsi ititwara neza ari ukutumvikana mu batoza
Ikipe ya Bugesera bivugwa ko kuba imaze iminsi ititwara neza ari ukutumvikana mu batoza

Abo batoza twatangarijwe ko bahagaritswe imikino itatu badakora akazi mu ikipe ya Bugesera Fc, bakaba ari Nzunga Thierry ari we mutoza wungirije, Kayitare Aimable wari umuyobozi wa Tekiniki ndetse n’umuganga w’iyo kipe, igakomeza kuba itozwa na Kanyankore Gilbert Yaounde afatanije na Macari umutoza w’Abanyezamu.

Kanyankore Gilbert Yaounde ubu ni we usigara atoza Bugesera wenyine afatanyije n'umutoza w'abanyezamu
Kanyankore Gilbert Yaounde ubu ni we usigara atoza Bugesera wenyine afatanyije n’umutoza w’abanyezamu

Mu mikino itatu iyo kipe iheruka gukina nta n’umwe yatsinze, aho yatsinzwe na Mukura ibitego 2-1, inganya na Musanze 1-1, ndetse inatsindwa na Muhanga yo mu cyiciro cya kabiri igitego 1-0 mu gikombe cy’Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka