“Abanyarwanda bahawe amahirwe nabo bakina mu makipe akomeye”- Quinton Fortune

Quinton Fortune, wigeze kuba umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru yemeza ko Abanyarwanda nabo bavamo ibihangange mu gukina umupira w’amaguru baramutse bahawe amahirwe yo kwerekana impano bafite.

Uyu mugabo ukomoka muri Afurika y’Epfo ni umwe mu Banyafurika bake babashije gukina mu ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza,imwe mu makipe y’umupira w’amaguru akomeye ku isi akaba anayibereye amasaderi ku mugabane w’Afurika.

Kugeza ubu nta bakinnyi b’Abanyarwanda bakina mu makipe akomeye ku isi ndetse nta n’Umunyarwanda wari wakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, shampiyona benshi bafata ko ariyo ya mbere ku isi mu mupira w’amaguru.

Nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda tariki 17/07/2013, aho yasuye ahantu hatandukanye harimo n’ikigo kigisha umupira w’amaguru cyizwi nka Hope Academy, Fortune yatangaje ko abana yabashije kwibonera nabo bafite impano zo gukina umupira w’amaguru, gusa ikibura akaba ari uguhabwa amahirwe yo kuzerekana.

Yagize ati “icyo aba bana bakeneye ni amahirwe yo kwerekana impano zabo. Nta kindi.”

Quinton Fortune ni ambasaderi w'ikipe ya Manchester United muri Afurika.
Quinton Fortune ni ambasaderi w’ikipe ya Manchester United muri Afurika.

Furtune yavuze ko nawe iyo ataza guhabwa amahirwe yo kwerekana impano yari afite atari kubasha gukina mu ikipe ikomeye nka Manchester United, ati “nanjye navuye muri Afurika y’Epfo mfite imyaka 14 kubera umuntu waje akampa amahirwe yo kujya gukora igeragezwa i Burayi.

Aba bana nabo rero bakeneye guhabwa amahirwe. Bari gutozwa ariko bakeneye guhabwa indi myitozo n’abantu babigize umwuga.”

Uretse ikigo Hope Academy, Fortune waje mu Rwanda ku bufatanye na DHL, yasuye impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi batuye i Nyarugunga anasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Fortune yatangaje ko ibyo yabonye biteye amarangamutima menshi, ati “Ndi kugerageza kwiyumvisha uburyo ikiremwamuntu cyakorera ikindi ibintu nkabiriya, biragoye kubyumva.”

Fortune yahaye Urwibutso rwa Kigali inkunga y’amafaranga ibihumbi 500 y’amanyarwanda.

Quinton Fortune yababajwe n'ibyo yabonye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Quinton Fortune yababajwe n’ibyo yabonye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Quinton Fortune yakinnye mu ikipe y’abana ya Tottenham Hotspurs yo mu Bwongereza,nyuma aza kwerekeza muri Espagne aho yakinnye mu ikipe ya Mallorca na Atletico Madrid yo aza kugaruka muri mu Bwongereza mu ikipe ya Manchester United.

Muri Manchester United yahakinnye kuva mu 1999 kugeza mu 2006 aho yakinnye imikino igera ku 126 ayitsindira ibitego 10.Umupira we w’amaguru yawusoreje mu ikipe ya Doncaster Rover mu mwaka wa 2010.

Yakinnye kandi mu ikipe y’igihugu y’Afurika y’Epfo kuva mu mwaka wa 1996 kugeza muri 2005.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka