Abana bakina umupira w’amaguru bagiye kwitwabwaho binyuze muri gahunda ya ‘Grassroots Festivals’

Mu ntangiro za 2013, abana bakina umupira w’amaguru mu Rwanda, bari hagati y’imyaka 6 -12, bazatangira gukurikirwanwa binyuze muri gahunda yo kuzamura abana yitwa ‘Grassroots Festivals’, nk’uko byemejwe ku wa Gatanu tariki 07/12/2012, iyi gahunda itangzwa ku rwego rw’igihugu.

‘Grassroots Festival’ ni gahunda ikozwe bwa mbere mu Rwanda, ariko isanzwe izwi ku isi yose igamije guhuriza hamwe abana bakina umupira w’amaguru, bagatozwaza balanakukundishwa umupira binyuze mu kubaganiriza.

Ubwo iyi gahunda yatangizwaga ku rwego rw’igihugu kuri Stade Amahoro hari hahuriye abana bato basaga 200 bakina umupira w’amaguru.

Imyitozo yakozwe n’abo bana yateguwe kandi ikoreshwa n’abatoza b’abanyarwanda 34, bari bamaze iminsi bahugurwa n’inzobere za FIFA mu bijyenye no gutoza abana. Imyitozo yabaye umwanya wa gushyira mu bikorwa ibyo bari bamaze iminsi bigira muri ayo mahugurwa.

Abana bitabiriye imyitozo ya Grassroots Festival.
Abana bitabiriye imyitozo ya Grassroots Festival.

Antoine Rutsindura, umutoza w’umupira w’amaguru uri no mu bateguye iyo myitozo, yavuze ko n’ubwo iyi gahunda yakozwe n’abana bo mu mugi wa Kigali gusa, izagera no mu gihugu hose mu gihe cya vuba.

Yagize ati: “Umupira w’amaguru wubatse neza utangirira mua bana bato. Ubu rero twatangiriye mu mugi wa Kigali kugirango bitangizwe ku mugaragaro ku rwego rw’igihugu, ariko mu ntangiro z’umwaka utaha, muri buri karere hazajya haba gahunda nk’iyi nibura buri kwezi, kugirango abana bafite impano y’umupira w’amaguru bajye bagaragaba babashe kwitabwaho”.

Abatoza bari barangije amahugurwa mu gutoza abana umupira.
Abatoza bari barangije amahugurwa mu gutoza abana umupira.

Gahunda ya ‘Grassroots Festival’ yabitabiriwe kandi n’impuguke ya FIFA mu gutanga amasomo y’ubutoza (FIFA instructor), Dominique Niyonzima, wadutangarije ko yizeye ko ubumenyi abatoza b’u Rwanda bahawe buzafasha abana b’abanyarwanda bakina umupira kuzamuka.

Ati: “Ubumenyi abatoza bavanye mu mahugurwa n’ibyo batugaragarije uyu munsi batoza aba bana, biraduha icyizere ko bazajya gutoza no gukundisha abana umupira hirya no hino mu turere bakomokamo. Hari ibikoresho birimo imyenda n’imipira FIFA yatanze, kandi hari n’ibindi bigiye kuza,twizera ko bizafasha abo bana”.

Muri iyo myitozo y’ibanze “Grassroots Festival’ ku rwego rw’igihugu yitabiriwe n’abana basaga 200 bavuye mu mashuri n’ibigo byigisha abana umupira w’amaguru hirya no hino mu mugi wa Kigali. Iyo gahunda ikazakomereza mu turere tw’igihugu mu ntangiro z’umwaka utaha.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka