Abakinnyi batanu ntibemerewe gukina umunsi wa cyenda wa shampiyona

Mu mpera z’iki cyumweru ubwo haza gukinwa umunsi wa cyenda wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru

Kuri uyu wa Gatanu haratangira umunsi wa cyenda wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, imikino ibimburirwa n’umukino uhuza Gorilla FC na Marine FC ku I Saa Cyenda zuzuye, ugakurikirwa n’uwa Kiyovu yakira Etoile de l’Est Saa kumi n’ebyiri, imikino yose ibera kuri Kigali Pele Stadium.

Abakinnyi batanu ni bo batazakina kubera amakarita
Abakinnyi batanu ni bo batazakina kubera amakarita

Mu mikino y’umunsi wa cyenda, abakinnyi batanu ni bo batemerewe gukina nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, gusa hakaba hatarimo Heritier Nzinga Luvumbu nk’uko hari benshi babikekaga.

Abakinnyi batemerewe gukina kubera amakarita

1. Nshimyimana Abdou (Etincelles FC): Ikarita y’umutuku
2. Nshuti Dominique Savio (Police FC): Amakarita atatu y’umuhondo
3. Dikoume Yvan Marcel (Muhazi United): Amakarita atatu y’umuhondo
4. Uwimana Emmanuel (Gorilla FC): Amakarita atatu y’umuhondo
5. Malipangu Christian (Gasogi United): Amakarita atatu y’umuhondo

Gahunda y’imikino y’umunsi wa Cyenda wa shampiyona

Ku wa Gatanu tariki 27/10/2023

15h00: Gorilla FC vs Marines FC (Kigali Pele Stadium)
18h00: Kiyovu Sports vs Etoile de l’Est (Kigali Pele Stadium)

Ku wa Gatandatu tariki 28/10/2023

15h00: Bugesera FC vs Amagaju FC (Bugesera Stadium)
15h00: Mukura VS vs Etincelles FC (Huye Stadium)
15h00: Gasogi United vs Police FC (Kigali Pele Stadium)

Ku Cyumweru tariki 28/10/2023

15h00: APR FC vs Rayon Sports (Kigali Pele Stadium)
15h00: Sunrise vs Muhazi United FC (Nyagatare Stadium)
15h00: Musanze FC vs AS Kigali (Stade Ubworoherane)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka