Abakinnyi ba ruhago barapimwa n’ibitaro bya Kanombe mu mpera z’icyi cyumweru

Nk’uko byemejwe mu masezerano y’ubufatanye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagiranye n’ibitaro bya Kanombe, kuri uyu wa gatandatu ndetse no ku cyumweru ibyo bitaro bizakora igikorwa cyo gupima abakinnyi bakina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.

Iyo gahunda yari yatangijwe mbere gato y’uko shampiyoan y’uyu mwaka itangira, ariko icyo gihe hari hapimwe abakinnyi b’ikipe ya Police FC gusa, mu mpera z’icyi cyumweru (kuwa gatandatu no ku cyumweru), abakinnyi b’amakipe yandi yasigaye nabo bakaba bagomba gupimwa.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Gasingwa Michel, yadutangarije ko muri uko gupima, abaganga bazajya bareba indwara zishobora kubangamira abakinnyi mu mikinire yabo, zikaba zanabashyira mu byago birimo no gupfira mu kibiga.

Indwara y’umutima ngo iri mu zo bazibandaho cyane mu gupima, kuko abakinnyi bensi bakunze kugiririra ibibazo mu kibuga harimo no gutakaza ubuzima, bikunze guterwa n’indwara y’umutima.

Abo bakinnyi ngo bazapimwa ku buntu, bakaba basabwa gusa kwerekana ikarita y’ubwishingizi bwo kwivuza bahabwa n’amakipe bakinira, ari nayo azabafasha mu rugendo rwo kuva hirya no hino mu Rwanda bajya ku bitaro bya Kanombe.

Ubwo hasinywaga amasezerano y'ubufatanye hagati ya FERWAFA n'ibitaro bya Kanombe.
Ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye hagati ya FERWAFA n’ibitaro bya Kanombe.

N’ubwo gahunda yo kwipimisha ku bakinnyi yagombaga gukorwa ikanarangira mbere y’uko shampiyona itangira ariko ntibikunde, ngo FERWAFA irashaka ko iyo gahunda izarangira vuba ku buryo umukinnyi uzaba ataripimishije atazemererwa gukina shampiyona.

Gahunda yo gupima abakinnyi, ni imwe mu ngingo zigize amasezerano y’ubufatanye FERWAFA yagiranye n’ibitaro bya Kanombe, ndetse ibyo bitaro bikaba byeremeye ko abakinnyi bavunikiye mu kibuga ku buryo bukomeye bazajya bahita bajywanwa kuvurirwa mu bitaro bya Kanombe.

Kuri buri mukino wa shampiyona kandi wabereye i Kigali, ibitaro bya Kanombe byemeye kuzajya bihajyana imodoka y’abarwayi (ambulance) kugirango igoboke abakinnyi bagize ikibazo, kandi izo modoka zatangiye kujya ku bibuga bitandukanye igihe cy’imikino ya shampiyona.

Nyuma yo gupima abakinnyi indwara zimwe na zimwe zishobora kubabera imbogamizi mu mikinire yabo, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, umwaka utaha rirateganya gutangiza gahunda yo gupima abakinnyi ibijyanye n’ibiyobyabwenge.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muraho bakunzi baruhago, nibyiza gupima abakinyi izondwara kuko bizagabanura gupfira mu bibuga, iyo modoka nayo ninziza cyane izajya ifasha uhuye nimvune ikabije cg nikindi! mugire umug
oroba mwiza

ntihabose j.claude yanditse ku itariki ya: 16-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka