Abafana ba Arsenal bakomeje gusaba ko umutoza Arsene Wenger yegura

Abafana ba Arsenal bongeye kurakara cyane banatangira gusaba ko umutoza Arsene Wenger yakwegura ku mirimo ye, nyuma y’aho Arsenal FC itsindiwe, ikanasezererwa na Blackburn Rovers mu gikombe cya ‘FA Cup’ kuri uyu wa Gatandatu tariki 16/02/2013.

Muri uwo mukino wabereye Emirates Stadium ku kibuga cya Arsenal warangiye Blackburn Rovers itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Colin Kazim-Richards ku munota wa 72.

Arsene Wenger yabanje gusiga abakinnyi bakomeye ku ntebe y’abasimbura mu rwego rwo kubaruhura, kuko Arsenal ifitanye umukino wa ‘Champions League’ na Bayern Munich ku wa kabiri tariki ya 19/2/2013.

Abafana ntabwo bishimiye uko Wenger atoza ikipe yabo.
Abafana ntabwo bishimiye uko Wenger atoza ikipe yabo.

Theo Walcott, Jack Wilshere na Santiago Cazorla basanzwe babanza mu kibuga, muri uwo mukino bari babanje ku ntebe y’abasimbura, nyuma baza kwijira mu kibuga basimbuye ariko ntibagira icyo bafasha ikipe yabo, kuko yatsinzwe, ikanasezererwa.

Gusezererwa kwa Arsenal inahagaze nabi muri shampiyona, bivuze ko ifite ibyago byinshi kumara imyaka umunani idakora ku gikombe icyo ari icyo cyose, ikaba ari imwe mu mpamvu yababaje cyane abakunzi b’iyo kipe.

Arsene Wenger wanzwe cyane n’abafana ba Arsenal muri iyi minsi, ngo ibi ni bimwe mu bihe bibi yanyuzemo kuva yagera muri iyo kipe amazemo imyaka 16, ndetse ngo bikaba ari ubwa mbere mu mateka ya Arsenal isezererwa n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu gikombe cya FA.

Arsenal imaze gutsindwa no gusezererwa na Blackburn Rovers.
Arsenal imaze gutsindwa no gusezererwa na Blackburn Rovers.

Uko gusezererwa kandi mu gikombe cya FA bije nyuma yo gusezererwa na none mu gikombe cya Capital One Cup izwi nka Carling Cup, aho yatsinzwe na Bradford yo mu cyiciro cya kane.

Nyuma yo gutsindwa na Blackburun, Wengey yabwiye dailymail.co.uk dukesha iyi nkuru ati, “Birababaje cyane kandi ni n’igisebo kuri twe. Mu kibuga twari dufite abakinnyi 11 bakinira amakipe y’ibihugu byabo, ariko twakoze ikosa rimwe gusa ryatumye dutsindwa igitego”.

Abajijwe niba uyu mwaka ari wo wa mbere yitwaye nabi cyane kuva yagera muri Arsenal, Wenger yavuze ko ari nta rirarenga, ngo ahubwo ni umwanya wa Arsenal wo kwisuganya no kugaragaza ubuhangange bwayo.

Umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal Ian Poulter abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati, “ Nyuma y’ibi, Wenger ugomba gusezera. Wakoze byinshi kandi byiza muri iyi kipe, ariko ubu aho bigeze, ni bibi cyane. Iki nicyo gihe cyo guhagarika”.

Biteganyijwe ko mu minsi mikeya y’uko gutsindwa, ubuyobozi bwa Arsenal buterana bukareba imyitwarire ya Wenger ufite amasezerano azarangira muri 2014, bakareba niba aguma muri Arsenal cyangwa se niba agomba gusezererwa.

Ikinyamakuru Dailymail kivuga ko David Moyes utoza Everton kugeza ubu ariwe uhabwa amahirwe yo gusimbura Arsene Wenger igihe cyose yakwegura cyangwa yakwirukanwa muri Arsenal.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Niyo Wenger yakwegura yabashije kumenyekanisha Arsenal mu ruhando mpuzamahanga;Umsaza ndamwemera

MUSHIMIYIMANA Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Niyo Wenger yakwegura yabashije kumenyekanisha Arsenal mu ruhando mpuzamahanga;Umsaza ndamwemera

MUSHIMIYIMANA Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka