Abafana b’ikipe yo mu gihugu cya Uruguay bagaragaje ibendera riruta ayandi ku isi

Abafana b’ikipe yitwa National yo mu gihugu cya Uruguay bagaragaje ibendera bivugwa ko ariryo rinini kuruta ayandi mabendera yagaragaye ku isi.

Iryo bendera ryaragaragaye kuri sitade y’iyo kipe yitwa Centenario de Montevideo, ubwo bakinaga n’ikipe yitwa Toluca yo mu gihugu cya Mexique tariki 04 Mata 2013.

Iryo bendera rishobora kuba rihize andi yose rifite ubutambike bwa metero 600, n’ubuhagarike bwa metero 50, ni ukuvuga ko rifite ubuso bungana na metero kare ibihumbi 30.

Ngiryo ibendera rishobora kuba riruta ayandi ku isi.
Ngiryo ibendera rishobora kuba riruta ayandi ku isi.

Kugira ngo rikorwe, iryo bendera ryiganjemo amabara y’ubururu n’umweru hamwe n’umutuku muke biranga ikipe ya National ryatwaye amadorari y’Amerika ibihumbi 70 ni ukuvuga asaga miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yarakusanyijwe n’abafana 5000.

Kugira ngo abo bafana bakore iryo bendera, ngo bashakaga kwishyura bakeba babo bo mu ikipe yitwa Penarol bari bamaze imyaka 2 n’igice bakoze ibendera rifite ubuso bwa metero kare ibihumbi 15; nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Point.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka