Yaya Toure yatorewe kuba umukinnyi w’umwaka wa Afrika ku nshuro ya kabiri

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika (CAF) ryemeje ko Umunya-Cote d’Ivoire YayaToure ukinira Manchester City mu Bwongereza ari we mukinnyi mwiza wa Afrika w’umwaka wa 2012 . Umwaka ushize nabwo niwe wegukanye uwo mwanya.

Uyu mwanya yari awuhanganiyeho na Didier Drogba (Cote d’Ivoire) ukinira Shanghai Shenhua yo mu Bushinwa waje ku mwanya wa kabiri na Alex Song (Cameroun) ukinira Barcelona yo muri Espagne waje kumwanya wa gatatu.

CAF yanatangaje ikipe y’igihugu y’umwaka ari iya Zambiya naho umutoza wahize abandi yabaye Herve Renard utoza Zambiya nyuma yo kwegukana igikombe cya Afrika.

Yaya Toure ashyikirizwa igihembo.
Yaya Toure ashyikirizwa igihembo.

Umukinnyi ukina muri Afrika witwaye neza yabaye Mohamed Aboutrika wo muri Egypt, Abafana bitwaye neza ni ab’igihugu cya Gabon, ikipe y’igihugu y’abagore bitwaye neza ni iy’igihugu cya Equatorial Guinea, ikipe y’umwaka yabaye iya Al Ahly yo muri Egypt.

Hahembye kandi umukinnyi w’umwana ukiri muto ariwe Mohamed Salah wo muri Egypt, umusifuzi witwaye neza yabaye Haimoudi Djamel wo muri Algeria ndetse n’umukinnyi w’umugore w’umwaka wabaye Genoveva Anoman wo muri Equatorial Guinea.

Igihembo cy’ibyamamare (legend) cyahawe abantu babiri ari Mahmoud El-Gohary wo muri Egypt na Rigobert Song wo muri Cameroon naho igihembo cy’umuyobozi uteza imbere umupira w’amupira cyahawe John Mahama uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana.

Herve Renard utoza ikipe y'igihugu ya Zambia niwe wabaye umutoza w'umwaka.
Herve Renard utoza ikipe y’igihugu ya Zambia niwe wabaye umutoza w’umwaka.

Muri ibyo birori byabereye mu mujyi wa Accra muri Ghana tariki 20/12/2012 hanakozwe n’ikipe ya Afurika y’umwaka agizwe na:
Mu izamuL Lutunu Dule (Congo)

Ba mwugariro: Ahmed El- Basha (Sudan), Walid Hicheri (Tunisia), Stoppila Sunzu (Zambia), Ahmed Fathi (Egypt)

Hagati: Mohamed Aboutreika (Egypt), Yaya Toure (Cote d’Ivoire), Alex Song (Cameroon), Younes Belhanda (Morocco)

Ba rutahizamu: Didier Drogba(Cote d’Ivoire), Christopher Katongo (Zambia)

Umutoza: Herve Renard (France)

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko noneho ndumiwe ngo muri ibyo biboro koko? KOSORA GIRA BWANGU

yanditse ku itariki ya: 24-12-2012  →  Musubize

kosora si ibiboro ahubwo nibirori wana mwagiye munononsora mbera

hero yanditse ku itariki ya: 24-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka