Umutoza wa Vital’o yishimiye gutombola APR FC mu mikino nyafurika

Umutoza wa Vital’o FC, Kanyankore Gilbert Yaoundé, yishimiye ko ikipe ye izakina na APR FC mu cyiciro cy’ibanze cy’imikino y’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).

Kanyankore ukomoka mu Rwanda akaba yaranahatoje amakipe menshi harimo Rayon Sport, Les Citadins n’ayandi, avuga ko nubwo azi neza ko APR FC ikomeye, ngo ariko yashimishijwe n’uko ariyo bazakina muri ayo marushanwa, kuko byanze bikunze hazakomeza ikipe yo mu Rwanda cyangwa se iy’i Burundi, mu gihe akenshi ngo usanga zisezererwa hakiri kare.

Kanyankore yagize ati, “ikipe iyo ariyo yose ikina aya marushanwa iba ikomeye, ariko na none ntitwakwirengagiza ko iyo dutomboye amakipe yo mu bihugu nka Tuniziya, Misiri cyangwa za Cameroun duhita dusezererwa. Ubu rero mfite ibyishimo n’icyizere cyuzuye ko hagati ya Vital’o na APR FC harimo nibura ikipe azakomeza”.

Umukino ubanza uzabera i Kigali tariki 15/02/2013, naho uwo kwishyura ubere i Bujumbura tariki 15 /3/2013.

Kanyankore Gilbert Yaounde utoza Vital'o FC.
Kanyankore Gilbert Yaounde utoza Vital’o FC.

Kanyankore avuga ko kuba yarakinnye na APR FC ikamutsinda ibitego 2-0 mu irushanwa ry’isabukuru ya FPR-Inkotanyi byatumye amenya ikipe ya APR FC bazahura kandi n’abakinnyi bamenya uko bagomba kuzayitegura.

Umutoza wa APR FC, Eric Nshimiyimana, we yatangaje ko kuba amakipe yombi yarahuye muri iryo rushanwa bitavuze ko yahise amenyana kuko hakiri byinshi bizahinduka haba muri APR FC ndetse na Vitalo. Ngo ikipe ye yiganjemo abakinnyi batoya agiye kuyongerera imyitozo kugirango azabashe gusezerera Vital’o.

Ikipe izarokoka hagati ya APR FC na Vital’o, muri 1/16 izakina n’izaba yaratsinze hagati ya Rangers yo muri Nigeria na S.C. Do Principe yo muri Sao Tome et Principe.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka