Umutoza Ntagwabira yagabanyirijwe igihano

Komisiyo ishinzwe ibihano yagabanyirije igihano uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Jean Marie Ntagwabira, maze kiva ku myaka itanu gishyirwa ku myaka ibiri.

Nyuma yo gusuzuma ubujurire bwa Jean Marie Ntagwabira, iyi komisiyo yemeje ko iki gihano kigabanywa kigashyirwa ku myaka ibiri hisunzwe ingingo ya 64 y’itegeko rigenga amarushanwa ryakoreshwaga mu gihe Jean Marie yakoraga amakosa akurikiranyweho.

Hifashishijwe ingingo ya 50 mu gika cyayo cya nyuma y’itegeko rya FERWAFA rigenga imyitwarire n’ingingo ya 115 y’itegeko rya CAF rigenga imyitwarire.

Mu kugabanya ibihano, iyo komisiyo yashingiye ku kuba umutoza Ntagwabira ari we wa mbere akurikiranyweho aya makosa, kuba ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari we wagitumiye ubwe, akanasobanuramo ibyaje kugaragara ko ari amakosa nyamara bitari byaramenyekanye mbere.

Jean Marie Ntagwabira.
Jean Marie Ntagwabira.

Ibyo ngo byorohereje inzego zihana za FERWAFA kumenya ukuri ku byabaye ndetse no kuba yaragize uruhare mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda nk’umutoza haba mu makipe atandukanye yatoje ndetse no mu ikipe y’igihugu.

Ku itariki 06/07/2012 Jean Marie Ntagwabira yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ko yanyuze kuri umwe mu bafana ba Rayon Sports witwa Kayinamura Issa kugirango abashe gutsinda Rayon Sport ndetse avuga ko nyuma y’iyo ntsinzi yamuhaye amafaranga, icyo gihe akaba yaratozaga ikipe ya Kiyovu Sports.

Kuva ubwo ubuyobozi bwa FERWAFA bwahamagaje Jean Marie Ntagwabira kugirango bukurikirane icyo kibazo mu rwego rwo kumenya niba ibyo yakoze bitanyuranyije n’amategeko.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka