Umutoza Micho arashaka gusubiramo amateka y’ Amavubi kuri Ghana

Umutoza w’ikipe y’ihigugu Amavubi, Milutin Sredojevic Micho, arizeza Abanyarwanda ko nibashyigikira Amavubi kuri icyi Cyumweru tariki ya 24/03/2013, ubwo bazaba bakina na Mali, ashobora kuzakora amateka nk’ayo u Rwanda rwakoze rutsindira Ghana kuri Stade Amahoro muri 2003.

N’ubwo umukino u Rwanda ruzakina na Mali ku Cyumweru uzaba uri mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi bitandukanye n’uwo rwakinnye na Ghana muri 2003, wari uwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, umutoza Micho avuga ko imikino yombi yenda gusa cyane ko yombi ari amakipe akomeye kandi Abanyarwanda bakaba banyotewe intsinzi.

Mu kiganiro cyahuje abakinnyi abatoza n’itangazamakuru ry’imikino ku wa Kane tariki 21/03/2013 ku icumbi ry’Amavubi kuri Sportsview Hotel, umutoza Micho yatangaje ko abakinnyi be bose bameze neza, kandi ko bose bashyize umutima ku mukino wa Mali, bafite intego yo gushimisha Abanyarwanda ku Cyumweru.

yagize ati: “Nizera ntashidikanya koa abakinnyi banjye ai abahanga, kandi bakinanye ubwotange nta kabuza n’Imana yaduha umugisha tugatsinda Mali. Tugeze mu gihe cyenda kumera nka 2003, ubwo u Rwanda rwasezereraga Uganda na Ghana rukajya mu gikombe cya Afurika muro Tuniziya muri 2004.

Ikipe yanjye ifite ubushobozi bwo gutungura Mali, igashimisha imbaga y’abanyarwanda. Kandi dufatanyijwe nta kabusa tuzashimisha abanyarwanda ku cyumweru”.

Kuba Amavubi yaratsinzwe na Libya igitego 1-0 mu mukino wa gicuti ndetse wanarebwe n’umutoza wa Mali, ngo nta kibazo gihari kuko imikino itandukanye, gusa asaba abakinnyi ko bagaragaza umukino urimo imbaraga ndetse n’ubuhanga kurusha uwo bakinnye na Libya.

ati: “Nituramuka dukinnye nk’uko twakinnye na Libya, Mali izaba yaje mu Rwanda kwitemberera, ariko kandi abakinnyi nibubahiriza amabwiriza, bagakinana ubwitange, tuzatungura Ghana. Nibyo umutoza wayo yari yicaye muri Stade areba umukino wacu na Libya ariko ndahamya ko niduhura azabona ikipe itandukanye cyane n’iyo yabonye”.

N’ubwo hasigaye gukinwa imikino ine mu itsinda H u Rwanda ruherereyemo, Amavubi arasabwa gutsinda Mali kugirango yizere gukomeza guhatanira itike y’igikombe cy’isi.

Muri iryo tsinda u Rwanda ruri ku mwanya wa kane ari nawo wa nyuma n’inota rimwe. Iryo tsinda riyobowe na Benin ifite amanota ane, Algeria na Mali zikaza ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu zombi zifite amanota atatu.

Muri iryo tsinda, umukino wa mbere u Rwanda rwatsinzwe na Algeria ibitego 4-0 I Alger, runganya na Benin igitego 1-1 i Kigali.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka