Stade nshya ya Muhanga izaharirwa ahanini kuzamura abana bato

Ikibuga cya stade ya Muhanga cyari kimaze igihe cyubakwa ku buryo bugezweho kimaze kuzura, kikajya gifasha abana bato kuzamuka mu mupira w’amaguru.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga, Celce Gasana, imirimo yo kubaka iki kibuga yararangiye yose usibye gukata ibyatsi bya tapi igezweho yashyizwemo. Ibi byatsi biba ari santimetero eshanu ariko bazabigabanya bisigare ari santimetero ebyiri gusa.

Ibi ariko ntibibuza ikipe ya AS Muhanga ari nayo kipe ifite iki kibuga nk’imbehe yacyo, kuba yaratangiye kukitorezaho guhera tariki 28/11/2012.

Ikibuga cya sitade Muhanga.
Ikibuga cya sitade Muhanga.

Gasana avuga ko umuntu ufite ikipe y’abana ariwe ufite amahirwe yo kujya akoresha iki kibuga ku buntu mu rwego rwo kuzamura abana bato mu mupira w’amaguru mu karere ka Muhanga maze bakagera ku rwego rwo gukinira amakipe y’igihugu.

Abandi bazaba bemerewe gukinira kuri iki kibuga ntacyo bishyuye ni abagore bakina ruhago mu rwego rwo kubazamura kuko basigaye inyuma muri uyu mukino.

Iki kibiga kizajya gikora amasaha 24/24 kizajya kigira isaha imwe yo kugisukura andi yose akazajya aba akoreshwa.

Gasana akomeza avuga ko imikino yo muri championa izajya yishyura mu rwego rwo kugira ngo iki kibuga gikorerwe isuku ndetse amafaranga avuyemo abashe kuba yatunga n’ikipe ya AS Muhanga.

Iyi stade yatanzwe ku rwego rw’igihugu kigirango izakinirweho imikino ya CHAN izabera mu Rwanda.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka