Rayon Sports yatangiye kwishyura Raol Shungu amafaranga imufitiye

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gahunda yo kwishyura Raoul Shungu umwenda w’ibihumbi 40 by’amadolari imubereyemo, nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ritegetse ko ayahabwa byihutirwa mbere y’uko iyo kipe ifatirwa ibihano bikaze.

Murenzi Abdallah, Umuyobozi wa Rayon Sports akaba n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza iyi kipe ibarizwamo muri iki gihe, yadutangarije ko bamaze kumvikana na Raoul Shungu ko amafaranga bamurimo bazayamuha mu byiciro bitatu, bakaba kuri uyu wa kane tariki 4/4/2013 aribwo bamuha igice cya mbere kingana na miliyoni 7,8 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga akabakaba ibihumbi 12 by’amadolari y’Amerika.

Murenzi yagize ati, “Bitewe n’uko amafaranga Raoul yishyuza ari menshi kandi bigoye ko twayabonera rimwe, twamusabye ko yakwemera ko tuzayamuha mu byiciro bitatu kandi na we yarabyemeye. Iyo rero impande zombi zumvikanye uko zizishyurana mu mahoro zikabimenyesha FIFA, nayo irabyubaha nta kibazo”.

Murenzi Abdallah yadutangarije ko mu nama abayobozo ba Rayon Sports bakora kuri uyu wa kane tariki 04/04/2013, aribwo baza kwemeza neza uko amafaranga asigaye azatangwa n’uko azashyikirizwa Raoul Shungu. Ngo bazaba barangije kumuha amafaranga ye yose muri Kamena uyu mwaka nk’uko babyumvikanye nawe.

Raoul Jean Pierre Shungu wigeze gutoza Rayon Sports.
Raoul Jean Pierre Shungu wigeze gutoza Rayon Sports.

Raoul Jean Pierre Shungu watoje Rayon Sports igihe kirekire, akajya ananyuzamo akayivamo akongera akayigarukamo, yaherukaga kuyitoza muri 2009, ubwo yayivagamo agasubira mu gihugu cye cy’amavuko cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo agiye gutoza ikipe ya Vita Club.

Nyuma yo kuva muri Rayon Sports, Raoul Shungu wayihesheje igikombe cya CECAFA mu 1999, yahise atanga ikirego muri FIFA, asaba ko yamufasha kwishyurwa amadolari ibihumbi 40 Rayon Sports imufitiye, kuko yavugaga ko yanze kuyamuha.

Nyuma yo kugeza ikirego muri FIFA, Rayon Sports yasabwe kwishyura ayo mafaranga mu bwumvikane na Raoul Shungu, ariko ntihagira igikorwa, kugeza ubwo FIFA yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) irimenyesha ko Rayon Sports nk’umunyamuryango waryo igiye gufatirwa ibihano.

Mu bihano FIFA ishoboraga gufatira Rayon Sports ari nabyo irimo kwirinda, harimo kwamburwa amanota ifite muri shampiyona ndetse no kumanurwa mu cyiciro cya kabiri kandi ikanategekwa kwishyura ku ngufu amafaranga ibereyemo Raoul Shungu.

Muri iki kibazo cya Rayon Sports na Raoul Shungu, Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Gasingwa Michel, yari yadutangarije ko nibigeza tariki 05/04/2013 Raoul Shungu atarabona amafaranga ye, Rayon Sports izahita ifatirwa ibihano.

Nyuma yo kumva ko ibyo bihano bikomeye cyane nk’uko banabisobanuriwe n’ubuyobozi bwa FERWAFA, Rayon Sports yasabye Raoul Shungu ko yaza mu Rwanda bakabiganiraho bakareba ko bakumvikana ariko Shungu yanga kuza, gusa ngo yumvikanye nabo ko bayamuha mu byiciro bitatu.

Murenzi Abdallah, Umuyobozi wa Rayon Sports akaba n'umuyobozi w'akarere ka Nyanza.
Murenzi Abdallah, Umuyobozi wa Rayon Sports akaba n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza.

Ni nayo mpamvu kugeza ubu Rayon Sports yafashe gahunda yo kuyamwoherereza, akazarinda ashiramo Raoul Shungu ataje mu Rwanda.

Ibyo bivuze ko niba impanze zombi zumvikanye uko ayo mafaranga azatangwa n’igihe azagenda atangirwa, FIFA izaba iretse gufata ibihano, kereka nibananiranwa kubahiriza ibyo bumvikanyeho.

Nubwo Rayon Sports ihangayikishijwe no kwishyura uwo mwenda, mu kibuga ho ihagaze neza kuko iri ku mwanya wa mbere n’amanota 42, ikaba irusha Police FC iyikurikiye inota rimwe gusa, mu gihe hasigaye gukinwa imikino itandatu ngo shampiyona isozwe.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubuse abifuzaga ko ikipe yacu imanuka mucya2 babaye abande? ikipe yacu nibayireke nigikombe nicyacu.

jean de dieu yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka