Rayon Sport yanganyije na Kiyovu, AS Kigali itsindirwa i Rusizi

Umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda wari utegerejwe cyane hagati ya Kiyovu Sport na mukeba wayo Rayon Sport warangiye ari nta kipe ibashije kubona igitego, mu gihe AS Kigali yatsindiwe i Rusizi na Espoir FC ibitego 2-1.

Umukino wahuje Rayon Sport na Kiyovu Sport kuri Stade Amahoro tariki 05/10/2013, benshi bibwiraga ko uza kuba ushimishije, ndetse ukanabonekamo ibitego, dore ko amakipe yombi yiyubatse akagura abakinnyi bakomeye kandi yombi akaba yari anyotewe intsinzi.

N’ubwo Kiyovu Sport yari yakiriye Rayon Sport ariyo yagerageje gukina neza kurusha Rayon Sport mu gice cya mbere, ubusatirizi bwayo bwari buyobowe na Laudit Mavugo na Julius Bakkabulindi ntabwo bwabashije guhungabanya izamu rya Rayon Sport ryari ririnzwe na Ndayishimiye Jean Luc.

N’ubwo muri rusange umukino utari unogeye ijisho, mu gice cya kabiri, Rayon Sport yagerageje gusatira ikoresheje Umunya-Uganda Samson Jackesh wari ukinnye umukino we wa mbere wa shampiyona, afatanyije na Kagere Meddie na Amissi Cedric ariko bananirwa kubona igitego.

Kiyovu Sport yashoboraga kubona igitego mu minota ya nyuma y’umukino ariko yirangaraho, ubwo Rayon Sport yasigaranaga icyuho, nyuma y’aho myugariro wayo Sibomana Abouba wahabwaga ikarita y’umutuku nyuma yo gutera inkokora umukinnyi wa Kiyovu Sport.

Iyo karita y’umutuku yabaye iya kabiri Rayon Sport ihawe mu mikino ibiri yikurikiranya, nyuma y’iyahawe kapiteni wayo Fuadi Ndayisenga, bikaba byaratumye adakina uwo mukino wa Kiyovu, kimwe na Faustin Usengimana ariko we bikaba byatewe n’imvune afite izamara ameze atandatu.

Mu wundi mukino, AS Kigali yatunguwe na Espoir itsindirwa i Rusizi ibitego 2-1. Iyo kipe iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro ndetse na ‘Super cup’ ntabwo yabashije guhagarara ku izina ryayo n’intsinzi y’ibitego 2-0 yari yakuye ku mukino wa mbere wa shampiyona yakinnye n’Amagaju.

Espoir itozwa na Emmanuel Ruremesha, ikunze gutungura amakipe iyo yayisuye i Rusuzi. Iyo kipe iterwa inkunga n’akerere ka Rusizi yabanje gutsinda ibitego 2-0, ariko AS Kigali yishyuramo kimwe mbere y’uko umukino urangira.

I Gicumbi, Police FC yahakuye inota rimwe nyuma yo kunganya na Gicumbi FC igitego 1-1, naho kuri Stade Umuganda, Etincelles inganya na AS Muhanga ubusa ku busa.

Shampiyona irakomeza kuri icyo cyumweru tariki 6/10/2013, aho APR FC ikina na Esperance kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Marine igakina na Mukura VS kuri Stade Umuganda i Rubavu, naho Musanze FC ikakira Amagaju i Musanze.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka