Rayon Sport na Kiyovu Sport zirahura ku nshuro ya gatatu mu kwezi kumwe

Ikipe ya Rayon Sport na Kiyovu Sport, amwemu makipe akuze kandi ahora ahanganye mu Rwanda, arakina umukino wazo wa gatatu mu gihe cy’ukwezi kumwe, mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa kabiri ubera kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5/10/2013.

Aya makipe yaherukaga guhura mu mukino wa gicuti mbere gato y’uko shampiyona itangira, amakipe yombi anganya ibitego 2-2, arongera ahurura ku mukino wa nyuma w’igikombe cya ‘Rwanda Football Media Cup’, icyo gihe Rayon Sport itsinda Kiyovu Sport ibitego 3-0.

Aya makipe arongera akine kuri uyu wa gatandatu, aho Rayon Sport yatsinze Gicumbi FC mu mukino wayo wa mberewa shampiyona, ishaka gukomeza gutsinda ngo irebe ko yakwisubiza igikombe cya shampiyona iheruka gutwara.

Kiyovu Sport yo iracyashaka kugaragariza abakunzi bayo ko nayo ishaka gutwara igkombe cya shampiyona, dore ko yazanye umutoza mushya Kanyankore Gilbert ndetse ikaba yaranaguze abakinnyi benshi bashya ariko ikaba yaratangiye inganya igitego 1-1 na Musanze FC.

Kanyankore Gilbert, umutoza wa Kiyovu Sport iza kwakira Rayon Sport, avuga ko gutsinda Rayon Sport bisa n’itegeko kuko aribyo abakunze b’iyo kipe baba bashaka, ariko na none kuri we ngo gutsinda, gutsindwa ndetse no kunganya nayo byose birashoboka, gusa icyo aharanira ni amanota atatu.

Ku ruhande rwa Rayon Sport, iyo kipe irakina idafite benshi mu bakinnyi bayo b’imena barimo Kapiteni Fuadi Ndayisenga wahawe ikarita y’umutuku ku mukino baheruka gukina na Gicumbi FC na Faustin usengimana uzamara ameze atandatu adakina ruhago kubera imvune yagiriye muri uwo mukino wa gicumbi.

Hari kandi Iddy Nshimiyimana na Kambale Salita Gentil bamaranye iminsi imvune, ariko umutoza Didier Gomes da Rosa avuga ko n’ubwo ari ikibazo gikomeye ku ruhande rw’inyuma, ariko ngo agomba gushaka abandi bakinnyi ashyira kuri iyo myanya akareba ko yakwitwara neza muri uwo mukino.

Indi mikino y’umunsi wa kabiri ikinwa kuri uyu wa gatandatu, Etincelles irakina na AS Kigali Muhanga kuri Stade Umuganda, Gicumbi FC irakina na Police FC i Gicumbi, naho Espoir FC yakire AS Kigali i Rusizi.

Ku cyumweru tariki ya 6/10/2013, APR FC izakina na Esperance kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Musanze FC yakire Amagaju i Musanze, naho Marine FC ikine na Mukura kuri Stade Umuganda.

Ku munsi wa kabiri wa shampiyona, APR FC na Mukura nizo ziyoboye shampiyona n’amanota atatu kuri buri kipe, zikaba zinazigamye ibitego bine.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka