Nizigiyimana ‘Makenzi’ yahebye amafaranga ye yemera gukomeza gukinira Rayon Sport

Kapiteni wa Rayon Sport Karim Nizigiyimana bakunze kwita ‘Makenzi’ yemeye guheba amafaranga yibwe n’uwari ushinzwe kurinda abakinnyi ba Rayon Sport, ndetse yemera gukomeza gukinira iyo kipe, nyuma y’aho byavugwaga ko natishyurwa ayo mafaranga n’ubuyobozi bwa Rayon Sport ashobora no kuyisezeramo.

Makenzi ukomoka mu Burundi, yibwe amafaranga ibihumbi 600 n’uwari ishinzwe kurinda abakinnyi ba Rayon Sport aho batuye i Nyanza. Uyu mukozi ushizwe umutekano ngo yahawe amafaranga na Makenzi ngo ajye kuyamushyirira kuri konti ye, amaze kuyashyikira ahita atoroka aburirwa irengero.

Ubwo Makenzi yabwiraga abayobozi ba Rayon Sport ko yibwe n’umukozi wabo bakaba bagomba kumusubiza ayo mafaranga, Makenzi yasubijwe n’umuyobozi wa Rayon Sport akaba n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, ko badashobora kwishyura ayo mafaranga kuko batazi uko bayahanye, gusa bamwemerera kumufasha gukurikirana uwo wamwibye.

Nyuma yo kubwirwa ko atazahabwa ayo mafaranga, byavuzwe ko Makenzi yarakaye cyane ndetse yashatse no kuva muri Rayon Sport ariko nyuma yisubiyeho, ndetse ubu arakora imyitozo muri Rayon Sport nta kibazo.

Kapiteni wa Rayon Sport Karim Nizigiyimana bakunze kwita ‘Makenzi'.
Kapiteni wa Rayon Sport Karim Nizigiyimana bakunze kwita ‘Makenzi’.

Mu kiganiro twagiranye na Makenzi, yatubwiye ko yafashe icyemezo cyo kwibagirwa ibyamubayeho agashyira umutima ku kazi ke ko gukinira Rayon Sport.

Makenzi yagize ati, “Ubu byararangiye, namaze kubyibagirwa, ubu nakomeje akazi kanjye ko gukina bisanzwe. Umuntu wanyibye bari bamufashe ariko nyuma arongera aratoroka, ubu rero ntabwo naguma kubitekerezaho”.

Mu gihe shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaze, Rayon Sport yakinnye umukino wa gicuti na Kiyovu Sport ku wa gatatu tariki 28/11/2012 banganya 1-1, ariko Makenzi ntiyawugaragayemo.

Kuba atarakinnye uwo mukino, Makenzi yatubwiye ko ari ntaho bihuriye n’ibyavuzwe by’uko ashobora gusezera muri Rayon Sport, ahubwo ngo yari afite uburwayi, bwatumye atagaragara muri uwo mukino, naho ubundi ngo ameze neza.

Shampiyona y’u Rwanda yasubitswe Rayon Sport iri ku mwanya wa cyenda n’amanota icyenda.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka