Nirisarike asanga abatoza b’abanyarwanda bazageza Amavubi kure
Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi na Royal Antwerp, Salomon Nirisarike, aratangaza ko afitiye icyizere Eric Nshimiyimana na Baptiste Kayiranga, bahawe akazi ko gutoza Amavubi kuko aribo bazi neza umupira w’u Rwanda kurusha abanyamahanga.
Nirisarike uri mu birihuko mu Rwanda, yadutangarije ko atatunguwe no gusezererwa kwa Milutin Micho watozaga Amavubi, kuko umusaruro we utabaye mwiza, ariko yemeza ko abahawe akazi bazagera kuri byinshi.
Agira ati: “Kwirukanwa birasanzwe, ndetse n’abatoza bakomeye i Burayi, iyo umusaruro bategerejweho utabonetse barirukanwa. Amavubi yahawe abatoza b’abanyarwanda beza. Eric Nshimiyimana na Kayiranga Baptiste ni abatoza babizi, nkaba nizere ko bazahesha intsinzi Amavubi.
“Aba batoza bazi umupira ndetse n’abakinnyi b’u Rwanda, aho bakina mu ntara zose baba bahazi ku buryo bazajya bahitamo abakinnyi babikwiye kandi bakabaha imyitozo, ku buryo nizera bazadufasha kwitwara neza.”
Nshimiyimana na Kayiranga bazatangira akazi kabo bakina na Mali mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi n’ubwo bigaragara ko amahirwe asa n’ayarangiye, bakazakina kandi na Ethiopia mu gushaka itike yo kuzakina imikino ya CHAN.
Nirisarike avuga ko n’ubwo ujya mu gikombe cy’isi bisa n’ibitagishobotse, ariko ngo bagomba gutsinda Mali bakagarurira icyizere abakunda Amavubi ndetse bagatsinda na Ethiopa bakajya muri CHAN.
Ati: “Gukina na Mali ntabwo bizaba ari ukurangiza umuhango, kuko tugomba kuyitsinda tukongera kuzamuka ku rutonde rwa FIFA, tukanagarurira icyizere abafana b’Amavubi. Ethiopia yo tugomba kuyitsinda tukajya muri CHAN.
Uko nayo yagiye mu gikombe cya Afurika giheruka kandi atari ikipe ihambaye, natwe twayitsinda tukerekeza muri CHAN”.
Nirisarike, umwe mu bakinnyi bakeya babigize umwuga u Rwanda rufite, yegiye mu Bubiligi mu ikipe ya Royal Antwerp umwaka ushize. Arangije umwaka akinira iyo kipe yarangije shampiyona y’icyiciro cya kabiri iri ku mwanya wa munani, yanayitsindiye ibitego bibiri.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|