Micho afite intego yo kutazatsindwa igitego na kimwe na Nigeria

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, yatngaje ko intego ye ari ugutsinda kandi akirinda gutsindwa igitego na kimwe mu mukino uzahuza Amavubi na Nigeria tariki 29/02/2012 kuri stade ya Kigali.

Ubwo yagaragarizaga abanyamakuru isura y’ikipe y’igihugu Amavubi, tariki 27/02/2012, Micho yavuze ko afite inzozi zo kuzageza ikipe y’u Rwanda mu makipe 10 ya mbere muri Afurika, akaba ariyo mpamvu ashaka kubanza gutsida Nigeria mu mikino yombi agakomeza urugendo rugana kuri iyo ntumbero.

Nubwo abanyamakuru bagiye muri icyo kiganiro bazi ko abagezaho urutonde rw’abakinnyi 18 yahisemo kuzakinisha muri uwo mukino, benshi batunguwe no kumva ababwira ko abo bakinnyi bakiri ibanga mu gihe habura gusa umunsi umwe ngo uwo mukino ukinwe.

Umutoza wibanze mu gusobanura ibijyanye na tekinike, yavuze Nigeria itamuteye ubwoba na buke kuko ngo byamaze kugaragara ko amateka atagifite ijambo mu mupira w’amaguru.

Micho yagize ati “Nigeria koko irakomeye ariko twagerageje gukora imyitozo myinshi, abakinnyi tubamenyereza guhangana n’ikipe ikomeye. Gusa muri iki gihe iby’amateka n’abakinnyi bafite amazina azwi cyane ntacyo bivuze, icya mbere ni uko twiteguye neza kandi n’abakinnyi bacu tubafitiye icyizere”.

Eric Nshimiyimana wungirije Micho yavuze ko abakinnyi bafatanyije n’abatoza bamaze iminsi bareba amashusho y’imikino Nigeria imaze iminsi ikina mu rwego rwo kumenya neza imikinire ya bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye.

Umutoza wungirije w’Amavubi yemeza ko kureba imikino Nigeria imaze iminsi ikina byabafashije kumenya byinshi ku buryo bizeye ko bizabafasha muri uwo mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cya 2013 kizabere muri Afuruka y’Epfo.

Nubwo Nigeria yari yavuze ko idashaka ko uwo mukino uzabera kuri Stade ya Kigali kubera impamvu z’umutekano waho batizeye, ndetse bakanavuga ko bashobora no gutanga ikirego muri CAF, kugeza ubu nta mpinduka ziravuka.

Ikipe ya Nigeria izaza ikoresheke indege yabo yihariye (private jet), ikazahita isubira muri Nigeria ku wa gatatu nijoro, nyuma yo gukina uwo mukino.

Nigeria ije mu Rwanda nyuma yo gukina imikino ibiri ya gicuti. Yanganyije na Angola ubusa ku busa, itsinda Liberia ibitego 2 ku busa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka