Kiyovu Sport izakina na APR idafite Bokota Labama

Kiyovu Sport izakina idafite rutahizamu wayo Bokota Lamaba, kubera amakarita abiri y’umuhondo akazasiba uwo mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona uzahuza Kiyovu Sport na APR FC ku cyumweru tariki 09/12/2012.

Kayiranga Baptiste, umutoza wa Kiyovu Sport izaba yakira APR FC, avuga ko kubura Bokota ari ikibazo ku ikipe ye, kuko ari we ahanini bashingiragaho mu buasatirizi muri iyi minsi.

Ati: “Urebye ukuntu ba rutahizamu babuze muri iki gihe, kubura umukinnyi nka Bikota biba ari ikibazo gikomeye, gusa nta kundi tuzakoresha abandi dufite, tunahe icyizere, ubundi turebe uko bizagenda, nibyanga tuzakira ibyo Imana izaduha”.

Kayiranga avuga ko abandi bakinnyi ba Kiyovu Sport ari bazima, uretse myugariro witwa Alexis Ngirimana ufite akabazo k’imvune batizeye neza ko azakina uwo mukino na kapiteni w’iyo kipe Eric Serugaba wari umaze iminsi mu kirihuko yaragiye gusura umuryango we ariko agaba ashobora kuzakina.

Ku ruhande rwa APR FC, umutoza wayo Eric Nshimiyimana yatanagaje ko akazi yakoze muri iyi minsi ari ukwegeranya no guhuza imbaraga z’abakinnyi bamaze iminsi mu ikipe y’igihugu bakina CECAFA n’abari basigaye, kugira ngo yizere ko bazitwara neza imbere ya Kiyovu Sport.

Nshimiyimana avuga ko ubu ikipe ye imeze neza, gusa afite impungenge ku bakinnyi bakina inyuma, kuko Hamdan Bariyanga afite amakarita abiri y’umuhondo atazagaragara muri uwo mukino. Naho Kapiteni Nshutinamagara Ismail ‘Kodo’ afite ikibazo cy’imvune ku rutugu yagiriye muri CECAFA, akirimo kuvurwa.

Kiyovu Sport Sport iramutse itsinze APR FC, nk’imwe mu makipe akomeye muri iyi shampiyona, byatuma ikomeza gushimangira umwanya wa mbere yicayeho n’amanota 18, naho APR FC itsinze Kiyovu byayongerera ingufu zo gukomeza gushaka imyanya y’imbere kuko ubu iri ku mwanya wa gatanu by’agateganyo n’amanota 13.

Indi mikino ya shampiyona iteganyijwe mu mpera z’icyumweru, kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sport irakina n’Isonga FC kuri Stade ya KigaliiI Nyamirambo, Etincelles yakire Mukura kuri Stade Umuganda naho Espoir FC ikine na La Jeunesse i Rusizi.

Indi mikino isigaye izakinwa ku cyumweru tariki ya 9/12/2012, AS Muhanga ikina na Police FC ku Kicukiro, Musanze FC yakira Marine i Musanze naho Amagaju akazakina na AS Kigali i Nyamagabe.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka