Katongo yegukanye igihembo cya BBC cy’umukinnyi w’Umunyafurika witwaye neza

Umukinnyi Christopher Katongo wo muri Zambiya yemejwea na BBC ko ari we mukinnyi witwaye neza mu bakinnyi bakomoka muri Afurika muri uyu mwaka wa 2012.

Katongo ukinira ikipe y’igihugu za Zambiya (Cipolopolo) yahawe igihembo ku mugoroba wa tariki 17/12/2012 ari mu myitozo aho bitegura CAN ya 2013. Icyo gikombe yagishyikirijwe na Chishimba Kabwiri Ministre w’Imikino muri Zambia n’intumwa ya BBC.

Katongo yahize abandi Banyafukica bigaragaje cyane muri uyu mwaka nka Didier Drogba, Yaya Touré, Demba Ba na Younes Belhanda. Katongo yabwiye BBC ati: “mu buzima bwanjye sinzabyibagirwa kandi nshimiye abampaye amajwi yabo.” Abantu bagera kuri 40% by’abatoye bahaye amajwi yabo Chris.

Christopher Katongo n'igihembo yahawe na BBC.
Christopher Katongo n’igihembo yahawe na BBC.

Katongo ubusanzwe ukina muri Henan Construction mu Ubushinwa, yahembewe ibyo yakoze mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo we n’ikipe ya Zambia yari ayoboye yatwaye igikombe cya Africa mu gihe Chipolopolo itari mu zihabwa amahirwe.

Katongo iwabo bita “Umusirikare” ndetse akaba yarahawe ipeti rya gisirikare ry’icyubahiro, yatsinze ibitego bitatu mu gikombe cya Africa cya 2012 muri Gabon na Guinea Equatorial, anatsinda penalti yahaye intsinzi Zambia imbere ya Cote d’Ivoire ya Drogba.

Katongo yaje imbere ya Drogba, we wagaragaje isura ya Afurika mu ruhando rw’isi, ubwo yagiraga uruhare runini mu guha ikipe ya Chelsea igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere ku mu gabane w’Uburayi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka