Gutsinda Rayon bizagaragaza ko tudatsinda amakipe mato gusa -Kayiranga

Umutoza wa Kiyovu Sport, Kayiranga Baptitse, yihaye intego yo gutsinda Rayon Sport mu rwego rwo gukomeza kuza ku isonga muri shampiyona, no kugaragaza ko Kiyovu Sports idatsinda amakipe matoya gusa, ahubwo ko ihangara n’ay’ibihangange.

Ibi Kayiranga yabitangaje ubwo twamubazaga ibanga ryihishe inyuma y’intsinzi amaze kugaragaza muri iyi shampiyona, dore ko ikipe ye ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18 kuri 21 ikaba yaratsinze imikino itandatu muri irindwi amaze gukina.

Kayiranga avuga ko iyo ubuyobozi bwitaye ku bakinnyi bugatanga ibyo basaba byose nta cyabuza ko batsinda kuko ngo nicyo cy’ingenzi mu mupira w’amaguru.

Yagize ati “Kugeza ubu abakinnyi mfite, babonye umushagara wabo, bakabona amafaranga yose basaba, bakavuzwa uko bikwiye mbese ubuyobozi bukaba hafi y’ikipe, nta kabuza twakomeza gutsinda, yewe n’igikombe dushobora kugitwara”.

Ikibazo kugeza ubu abakinnyi ngo bafite ni amafaranga y’agahimbazamusyi (prime) k’imikino bamaze gutsinda, gusa ngo ubuyobozi bwabijeje ko burimo kuyashaka akazabageraho vuba.

Umukino uzahuza Kiyovu Sport na Rayon Sport uzaba ku wa gatandatu tariki 03/11/2012; Kayiranga ngo arashaka gukomeza gutsinda ndetse akagaragaza ko ikipe ye ibasha no gutsinda amakipe akomeye.

“Rayon Sport ni ikipe ikomeye, kandi ifite inararibonye ariko icyo tuyishakaho uko byagenda kose ni amanota atatu. Nidutsinda cyangwa se tugatsindwa byose tuzabyakira, ariko tuzitanga uko bishoboka, tugaragaza ko dushobora guhangana n’amakipe akomeye, dukureho ibyo bamwe mu bafana bavuga ko dutsinda amakipe matoya gusa”.

Kayiranga avuga ko abakinnyi be b’ingenzi bameze neza kandi biteguye uwo mukino, uretse umukinnyi witwa Aimable ufite amakarita abiri y’umuhondo n’uwitwa Pendo ufite imvune.

Kiyovu Sport igiye gukina uyu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18 mu gihe Rayon Sport iri ku mwanya wa 12 n’amanota atandatu.

Mu yindi mikino izaba mu mpera z’icyi cyumweru, ku wa gatandatu APR FC izakina n’Amagaju ku Mumena naho AS Kigali ikine na Espoir kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ku cyumweru tariki 04/11/2012, Marine izakina na AS Muhanga kuri Stade Umuganda i Rubavu, Police Fc ikine na Etincelles ku Kicukiro, La Jeunesse yakire Musanze ku Mumena naho Mukura ikine n’Isonga FC kuri Stade Kamena i Huye.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka