Goran nta bwoba afite bwo gusezererwa na Police FC

Umutoza wa Police FC, Goran Kopunovic, avuga ko ari nta mpungenge na nkeya afite ko yasezererwa ku mirimo ye nubwo amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka yagabanutse ndetse akanasezererwa mu marushanwa atandukanye yitabiriye.

Nyuma yo kunganya na Rayon Sports igitego 1-1 mu mukino wa shampiyona w’ikirarane wabaye ku cyumweru tariki 31/03/2013, amahirwe ya Police FC yo kwegukana igikombe cya shampiyona yaragabanutse, dore ko Rayon sports yakomeje kuyiza imbere ku rutonde.

Police FC, iheruka gusezererwa ku ikubitiro mu gikombe cy’Amahoro itsinzwe na As Muhanga, yanasezererewe kandi muri ‘Confederation cup’ itsinzwe na Lydia Ludic Academic y’i Burundi.

Uko kutitwara neza ndetse no gusezererwa ku ikubitiro mu marushanwa atandukanye, ngo ntabwo biteye ubwoba umutoza Goran kuko yizeye neza ko amasezerano afitanye na Police FC azagera ku musozo nta kibazo.

Ati “Njyewe Goran, ndi umutoza wabigize umwuga. Nahawe akazi ko gutoza Police FC kandi nkora akazi kanjye uko bikwiye. Niba ari nta bikombe ntwara, mu mupira w’amaguru bibaho cyane, ariko nzi neza ko ubuyobozi bwemera akazi nkora kandi nzi neza ko amasezerano yanjye azarangira tariki 31/07/2013 nzayasoza igihe kigeze. Njyewe Goran ntabwo nshobora kwirukanwa”.

Goran Kopunovic yatangiye gutoza Police FC muri 2010.
Goran Kopunovic yatangiye gutoza Police FC muri 2010.

Kuva umutoza Goran yatangira gutoza Police FC mu Ugushyingo 2010, ikipe ya Police FC yakunze kuba mu makipe ahatanira ibikombe mu Rwanda, gusa ntiyabasha kugira na kimwe yegukana.

Muri shampiyona iheruka, Police FC yari ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe ariko itakaza amahirwe ku munota wa nyuma, gitwarwa na APR FC.

Umwaka ushize kandi, Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro itsindwa na APR FC ibitego 2-1, gusa byahesheje Police FC guhagararira u Rwanda mu mikino uhuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo mur Afurika (CAF Confederation Cup).

Mu gihe habura imikino itandatu ngo shampiyona irangire, Police FC ihanganye cyane na Rayon Sports ku gikombe cya shampiyona, Rayon Sports ikaba irusha Police FC inota rimwe.

Police FC isigaje gukina na Etincelles, AS Muhanga , Musanze FC, Espoir FC, Amagaju FC na AS Kigali, naho Rayon Sports isigaje gukina na Kiyovu sport, Isonga FC, Etincelles FC, AS Muhanga , Musanze FC na Espoir FC. Shampiyona izakomeza tariki 21/04/2013.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka