CECAFA: U Rwanda mu itsinda rimwe na Malawi, Zanzibar na Eritrea

Muri Tombola yabereye i Kampala muri Uganda kuri uyu wa mbere tariki 12/11/2012 igaragaza uko amakipe y’ibihugu azahura muri CECAFA izatangira tariki 24/11/2012, U Rwanda rwashyizwe mu itsinda rimwe na Malawi, Zanzibar and Eritrea.

Uretse Malawi isanzwe izwiho gukomera ku rwego rwa Afurika aho ibarizwa ku mwanya wa 101 ku isi mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 122, andi makipe ari mu itsinda rya gatatu u Rwanda ruherereyemo ntabwo akanganye cyane.

Ikipe y’igihugu ya Uganda iheruka kwegukana igikombe cya CECAFA itsinze u Rwanda kuri za penaliti, yashyizwe mu itsinda rya mbere ryiswe ‘iry’urupfu’ ririmo Ethiopia yabonye itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, Kenya ndetse na Soudan y’Amajyepfo.

Itsinda rya gatatu rigizwe na Sudan, Tanzania, Burundi na Somalia.

Nyuma y’iyo Tombola, umunyamabanga mukuru wa CECAFA, Nicholas Musonye, watangaje ko bifuza ko amakipe yose yitabiriye CECAFA azakina umupira mwiza bityo n’abakinnyi bo muri aka karere bakiyereka amahanga.

Aganira n’ikinyamakuru cyo muri Uganda ugandasport.org Musonye yagize ati, “Turashaka ko iyi mikino izaryohera abazayireba kandi tuzakora uko bishoboka abafana bazabe ari benshi. Icyo dushaka cyane ni ukugaragaza impano z’abakinnyi bo muri aka karere bakiyereka amahanga”.

Umukino ufungura irushanwa izahuza Uganda na Kenya tariki 24/11/2012 naho umukino wa mbere w’u Rwanda Amavibi akazakina na Malawi tariki 26/11/2012.

Muri buri tsinda hazazamukamo amakipe abiri yabonye amanota menshi, kimwe n’amakipe azaba yabaye aya gatatu ariko yararushije andi kwitwara neza, (best loser) yose uko ari umunani akazahita ajya muri ¼ cy’irangiza.

Imikino ya ¼ cy’irangiza izaba tariki 3-4/12/2012, naho iya ½ cy’irangiza ikinwe tariki 6/12/2012, mu gihe umukino wa nyuma uzaba tariki 08/12/2012.

Theoenste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka