Byamenyekanye ko Rayon Sport izakina na AC Leopard, AS Kigali ikine na Tchité mu mikino Nyafurika

Muri tombola y’uko amakipe azahura mu marushanwa Nyafurika yabereye i Marrakech muri Maroc ku itariki ya 16/12/2013, Rayon Sport yo mu Rwanda yatomboye kuzahura na AC Leopard yo muri Congo-Brazzaville, naho AS Kigali ikazakina na Academie Tchite y’i Burundi.

Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka niyo izahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), ikaba igomba kuzatangira iryo rushanwa ikina na AC Leopard yo muri Congo-Brazzaville.

Iyi kipe ya Rayon Sport yatwaye igikombe niyo izahura na AC Leopards yo muri Congo-Brazzaville
Iyi kipe ya Rayon Sport yatwaye igikombe niyo izahura na AC Leopards yo muri Congo-Brazzaville

Ikipe ya Leopald izahura na Rayon, ifite ibigwi bikomeye cyane ku mugabane wa Afurika. Iyi kipe yagarukiye ku mwanya wa 4 mu marushanwa ya Orange champions league.

Iyi kipe kandi yatwaye igikombe cy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo confederation cup cya 2011. Iyi kipe niyo kandi uwo mwaka yakuyemo ikipe ya Etincelles ya hano mu Rwanda.

Mu mikino y’igikombe gihatanirwa n’amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (Caf Confederation Cup), AS Kigali izahagararira u Rwanda izakina na Academie Tchité y’i Bujumbura mu Burundi.

Iyi AS Kigali yatwaye igikombe cy'Amahoro izahatana na Academie Tchite yo mu Burundi.
Iyi AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro izahatana na Academie Tchite yo mu Burundi.

AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro mu Rwanda, ni ubwa mbere igihe mu irushanwa Nyafurika kuva yakwitwa AS Kigali, gusa igiye gukina na Academie Tchité nayo idafite amateka muri iryo rushanwa.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe yo mu Rwanda igiye gukina n’iyo mu Burundi nyuma y’umwaka ushize aho APR FC yakinnye na Vital’o, naho Police FC igakina na Lydia Ludic Academic, birangira amakipe yo mu Burundi asezereye ayo mu Rwanda ku ikubitiro.

Kugeza ubu AS Kigali iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, naho Rayon Sport izahagararira u Rwanda muri ‘CAF Champions League’ iri ku mwanya wa kane.

Safari Viateur na Nisingizwe Theoneste

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

reyo siporo ndayikunda ueayanda ni urozi knd ndayikunda sha ahanu hose ndayikunda cyane pe gikundiro

j.claude yanditse ku itariki ya: 6-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka