Bayisenge Emery agiye kujya mu igeragezwa ku mugabane w’uburayi

Umukinnyi wa APR FC, Bayisenge Emery, agiye kujya mu igeragezwa mu ikipe ya SV Zulte Waregem yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi. Biteganyijwe ko azagenda taliki 12/01/2013 akagaruka 12 Gashtantare.

Bayisenge aramutse agize amahirwe akerekeza muri iyi kipe yaba asanzeyo abandi Banyarwanda nka Nirisalike Salomon banakinana rimwe rimwe mu Mavubi gusa Nirisarike akina mu cyiciro cya 2 muri Antwerp FC.

Emery Bayisenge ubwo yari mu ikipe y'Isonga.
Emery Bayisenge ubwo yari mu ikipe y’Isonga.

Ikipe ya SV Zulte Waregem bakunze kwita Essevee FC ihagaze neza ndetse ishobora no kwegukana shampiyona, Bayisenge akaba aramutse ayigiyemo yazagaragara mu mikino ikomeye ku mugabane w’u Burayi nka Champions Leguea, Europa n’iyindi.

Essevee FC ubu iri ku mwanya wa 2 n’amanota 44 ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi aho ibanzirizwa na RSC Anderlecht ifite amanota 52.

Bayisenge akina nka myugariro wo hagati (Central Defender) yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA, aba kapiteni w’Amavubi U-17 yakinnye CAN U-17 ndetse n’igikombe cy’isi muri 2011. Nyuma yaje kuba Kapiteni w’Isonga FC ariho yaje kuva umwaka ushize wa 2012 ajya muri APR FC.

 Emery Bayisenge.
Emery Bayisenge.

Muri Gicurasi 2012 Bayisenge yamaze iminsi icumi mu ikipe ya Toulouse yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa akora igeragezwa, nyuma umutoza Tardy wamutoje mu Mavubi U-17 yemeza ko iyi kipe yamushimye ndetse ko bategereje ko akwiza imyaka akabona kwerekeza muri iyi kipe.

Gusa bishobora kuba bitagikunze kuko uyu musore yongeye kujya gukora igeragezwa nanone.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

emery turamwoshimiye
imana imukomezeu

theonestine yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka