Amavubi yizeye gusezerera Eritrea

Umutoza w’Amavubi, Milutin Micho n’abamwungirije bafite icyizere cyinshi cyo gusezerera Eritrea mu mukino uhuza amakipe yombi uyu munsi kuri sitade Amahoro i Remera saa cyenda n’igice, mu rwego rwo guhatanira kujya mu matsinda yo gushaka itike yo kuzakinira igikombe cy’isi cya 2014.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, umutoza Micho, yatangaje ko azi neza ko hari ibitaragenze neza mu mukino ubanza ariko ko nyuma yo kugaruka amakosa yakozwe yose bayakosoye ku buryo bizeye intsinzi.

Yabisobanuye muri aya magambo “Nubwo twishyuye igitego ndetse tukanakina neza mu gice cya kabiri ariko ntabwo twabyaje umusaruro amahirwe twabonaga imbere y’izamu. Niyo mpamvu kuva twagaruka twashyize imbaraga nyinshi mu busatirizi kandi nizeye ko impinduka ziza kugaragara.”

Micho ugomba nibura kunganya ubusa ku busa kugirango yizere gukomeza, yirinze gutangaza urutonde rw’bakinnyi 18 ari bukoreshe muri uyu mukino. Yavuze ko atazi niba azabanza Uzamukunda Elias ‘Baby’ mu kibuga nyuma y’aho atsindiye igitego cyo kwishyura muri Eritrea ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye Bokota Labama.

Micho yavuze ko mu rwego rwo guha amahoro abakinnyi be yirinda kubashyiraho igitutu kuko abona ko bishobora gutuma bakinana igihunga bikaba byatuma bakina nabi.

Abatoza bungirije Micho basanzwe bamenyereye umupira wo mu Rwanda ndetse bakaba banazi cyane ikipe y’igihugu, Jean Marie Ntagwabira na Eric Nshimiyimana, bavuga ko bafite icyizere cyo gutsinda. Ntagwabira yagize ati “N’ubwo turi iwacu ntitugomba gusuzugura Eritrea kuko nayo yiteguye ariko kandi ntitwanayitinya cyane. Icya mbere ni ugukina umukino wacu dukurikije ibyo twabwiye abakinnyi kandi na bo bakaba bazi akamaro ko gutsinda uyu mukino”.

Kunganya ubusa ku busa birahagije kugirango u Rwanda rwerekeze mu matsinda aho ruramutse rutsinze rwasanga Mali, Benin na Algeria mu itsinda F. Biragaragara ko bishobora kutoroha bitewe n’uko Eritrea nayo ifite umugambi wo gutsinda byanga bikunda nk’uko twabitangarijwe n’umutoza wayo Negash Tekltt ubwo yari amaze gukoresha imyitozo ya nyuma kuri sitade Amahoro.

Yagize ati “Twakoze impinduka zikomeye nyuma y’umukino ubanza wabereye iwacu kandi impamvu nyamukuru yatumye tudatsinda ni uko abakinnyi bagize igihunga batewe n’abafana babasabaga intsinzi ariko kuba tuzaba dukinira hanze bizatuma abakinnyi bakinana umutuzo bitume batsinda. Twebwe icyatuzanye nta kindi uretse intsinzi”.

Tekltt yavuze ko ikipe y’u Rwanda ikomeye kuko abakinnyi bamaze iminsi bari hamwe ariko ngo ntibyabakanga kuko nk’uko u Rwanda rwaboneye igitego muri Eritrea nabo bashobora kukibona mu Rwanda.

Uyu mukino wagabanyirijwe ibiciro kugirango abanyarwanda bazaze ari benshi gushyigikira ikipe yabo. Itike ya make iragura amafaranga 500.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka