Akeneye ubufasha ngo abashe guteza imbere sport mu rubyiruko rw’akarere ka Rulindo

Noneninjye Jean Crallene ukora mu kigo cya Tumba College of Technology, avuga ko ashaka gutoza urubyiruko rwo mu karere ka Rulindo gukora siporo ariko akeneye ubufasha.

Kuva yatangira icyo gitekerezo muri 2007, Noneninjye amaze gushinga ikipe z’umupira w’amaguru: iy’abahungu n’iy’abakobwa baturuka mu mirenge ya Kinihira, Base, Rukozo, Tumba na Bshoki.

Bamwe mu bakobwa bagize ikipe yashinzwe na Noneninjye Jean Crallene.
Bamwe mu bakobwa bagize ikipe yashinzwe na Noneninjye Jean Crallene.

Noneninjye agira ati “nagize igitekerezo cyo gutoza abana umupira w’amaguru kuko nabonaga aho nkorera abana batitabira ibijyanye n’imikino. Nkunda Sport kandi nkumva nanayitoza buri wese kuko uretse kuba wayikora ukurikiye inyungu n’ubuzima bwacu burayikenera.”

Iyo ugeze aho aba bana bari hagati y’imyaka icumi na cumi n’irindwi bakorera imyitozo ubona ko bakeneye gufashwa kugira ngo bazavemo abakinnyi b’umupira w’amaguru b’abahanga. Uretse umupira w’amaguru kandi abo bana banigishwa indi mikino nka rugby; ndetse n’uburere mbonera gihugu, discipline no gukunda bagenzi babo.

Ikipe y'abana batozwa na Noneninjye Jean Crallene bari mu mwitozo.
Ikipe y’abana batozwa na Noneninjye Jean Crallene bari mu mwitozo.

Noneninjye ngo yifuza ko ubuyobozi bw’akarere bwamufasha akazamura sport mu rubyiruko kuko hari ibikoresho akeneye kugira ngo abashe gukora umupira urimo ubuhanga.

Yagize ati “Abana barabikunda ariko nta bikoresho bihagije nari nabona. Ibyo nari nabonye nari nabiguze nkoresheje amafranga yanjye.”

Noneninjye Jean Crallene.
Noneninjye Jean Crallene.

Nubwo yizeye ko akarere gashobora kuzamufasha, Noneninjye aracyakeneye inkunga ku bantu cyangwa ku miryango nterankunga kugira ngo aya makipe yabashije kubaka atange umusaruro.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igitekerezo kiza cyane gusa ibyo watekereje nibya kigabo....

kamali yanditse ku itariki ya: 4-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka