Akarere ka Huye kasezereye Nyamagabe mu marushanwa ya FPR

Kuri iki cyumweru tariki 18/11/2012, akarere ka Huye kasezereye akarere ka Nyamagabe mu mukino w’umupira w’amaguru haba mu bakobwa no mu bahungu mu marushanwa yateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe.

Mu gihe Huye yari imaze gutsinda Nyamagabe mu mupira w’amaguru, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri uru turere twombi baravuga ko intsinzi nyamukuru bahuriyeho ishingiye ku bigwi by’uyu muryango.

Muri uyu mukino wabereye kuri stade y’akarere ka Nyamagabe, Huye mu bahungu yatsinze Nyamagabe ibitego 2 kuri 1 naho mu bakobwa iyikuramo kuri penariti 5 kuri 3.

Nyuma y’uyu mukino, Chairman wa FPR mu karere ka Huye akaba n’umuyobozi w’ako karere, Kayiranga Muzuka Eugène yavuze ko iyi nsinzi igaragaza ubushake abanyamuryango bafite bwo kuguma ku isonga mu kwesa imihigo.

Abayobozi b'uturere twa Huye na Nyamabage bakaba banakuriye FPR muri utwo turere, Eugene Muzuka na Philbert Mugisha.
Abayobozi b’uturere twa Huye na Nyamabage bakaba banakuriye FPR muri utwo turere, Eugene Muzuka na Philbert Mugisha.

Ku rundi ruhande, Chairman wa FPR mu karere ka Nyamagabe akaba n’umuyobozi wako, Mugisha Philbert yatangaje ko nubwo batagize amahirwe yo gukomeza muri aya marushanwa, ariko ngo icyatumye ategurwa cyagezweho kuko ari umwanya abanyamuryango ba FPR babonye wo kwishimira ibigwi by’umuryango wabo no guhamya ingamba zo kubirinda.

Mu mikino yabanje, akarere ka Huye kari katsinze aka Gisagara naho Nyamagabe yari yabashije gukuramo Nyaruguru mu bahungu no mu bakobwa.

Umunyamabanga wa Komite ya FPR mu ntara y’amajyepfo, Kambayire Annonciata yashimiye abanyamuryango ba FPR muri utu turere twombi umurava ukomeje kubaranga muri iyi minsi hariho ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ishinzwe.

Ibyishimo byari byose mu banyamuryango ba FPR.
Ibyishimo byari byose mu banyamuryango ba FPR.

Ukurikije aho iyi mikino igeze mu ntara y’amajyepfo, biteganyijwe ko mu mupira w’amaguru mu bahungu Huye izahura na Nyanza yo yasezereye Kamonyi ikazahura kandi n’iyi Kamonyi yatsinze Ruhango mu bakobwa.

Hatitawe ku batsinze n’abatsinzwe muri iyi mikino, abanyamuryango ba FPR bo bakomeje kwemeza ko intsinzi nyamukuru bayihuriyeho bose kuko ari iya FPR yo yabashije kubohora u Rwanda, ubu rukaba rwubakiye ku musingi w’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bose.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka