Abakinnyi 10 b’Abanyarwanda bagiye kujya mu igeragezwa i Burayi

Nyuma y’irushanwa ryo kugaragaza impano y’umupira w’amaguru ryabereye ahitwa muri ETO Kicukiro mu Ugushyingo uyu mwaka, abakinnyi 10 b’abanyarwanda bashimwe n’abashinzwe kugurisha abakinnyi, bazajya gukora igeregezwa i Burayi mu mwaka utaha.

Inayiotis Panayiotou na Peter Golds Richard ni abagabo bakorera mu Bwongereza, bashinzwe gushakira amakipe abakinnyi i Burayi, baje mu Rwanda ku butumire bw’umuyobozi wa SEC Academy Augustin Munyandamutsa, kugirango baze gushaka abakinnyi bafite impano y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu minsi umunani bamaze mu Rwanda bakurikiranye irushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe atandatu yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ndetse banareba n’umukino w’ikipe y’igihugu yakinnye na Namibia, bashimamo abakinnyi 11 harimo 10 b’abanyarwanda.

Nk’uko tubikesha Augustin Munyandamutsa, wakurikiraniye hafi icyo gikorwa, abakinnyi b’Abanyarwanda bashimwe ni Hakiri John Peter, Mushimiyimana Muhamed bakina muri AS Kigali, Neza Anderson na Patrick Sibomana bakina mu Isonga FC, ndetse na Didier Hererimana na Evode Ngabitsinze bakina muri SEC Academy.

Hari kandi abakinnyi bagaragaye bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda aribo Uwimana Jean d’Amour usanzwe akina muri Police, Ntamuhanga Tumaine na Iranzi Jean Claude basanzwe bakina muri APR FC na Jimmy Mbaraga usanzwe akina muri AS Kigali.

Mu bakinnyi bashimwe kandi harimo n’umukinnyi Laudit Mavugo ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, akaba asanzwe akinira ikipe ya AS Kigali.

Umuyobozi wa SEC Academy, Augustin Munyandamutsa, wagize uruhare mu kuzana abo bashakira abakinnyi amakipe, yadutangarije ko abo bakinnyi bose uko ari 11 bazajya gukora igeragezwa mu makipe atandukanye ku mugabane w’Uburayi mu ntangiro z’umwaka utaha.

Yabisobanuye atya: “Abakinnyi bose uko ari 11 bashimwe twamaze kubibamenyesha ndetse nabo barimo kwitegura bashaka n’ibyangombwa, ku buryo igihe nikigera bazahita bagenda. Ntabwo itariki ihamye y’igihe bazakorera iryo geragezwa iramenyekana neza, gusa nk’uko twabiganiriye n’ababashakira amakipe, ntabwo bizarenza muri Werurwe umwaka utaha”.

Munyandamutsa avuga ko abo bakinnyi bashimwe, biteganyijwe ko bazakorera igeregezwa mu Bufaransa, mu Budage ndetse no mu Bubiligi.

Abakinnyi bazitwara neza muri iryo geragezwa bazagurwa n’amakipe mu kwezi kwa munani 2013, igihe isoko ryo kugura no kugurusha abakinnyi ku mugabae w’Uburayi rizaba rifunguye.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nitwaabdulkarimnanjyenshakakujyaiburayigukinamubana

Abdulkarim yanditse ku itariki ya: 29-04-2014  →  Musubize

Wowe uwo uvuga si uyu. N’uwo arahari. sorry!

Freddy NTIRENGANYA yanditse ku itariki ya: 14-12-2012  →  Musubize

munyandamutsa AUGUSTIN!!!!yahinduye izina ryari ko narinzi ko yitwa JEAN paul

yanditse ku itariki ya: 14-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka