Abakina i Burayi bamaze kugera mu ikipe y’igihugu

Uzamukunda Elias ‘Baby’, Salomon Nirisarike bakina ku mugabane w’uburayi na Stevens Kunduma ukina muri Aziya bageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweu gishize aho baje gufasha baganzi babo gutegura umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Namibia tariki 14/11/2012.

Mu bakinnyi batandatu bakina hanze y’u Rwanda basigaje kuza hari Haruna Niyonzima ukinira Yanga Africans yo muri Tanzania kugeza ubu utaragera mu Rwanda kuko yari afite umukino wa shampiyona yakinnye mu mpera z’icyumweru gishize.

Undi mukinnyi wagombaga kuza gukinira ikipe y’igihugu ni Gasana Eric uzwi cyane ku izina rya Mbuyu Twite, ariko nk’uko bitangazwa n’ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe y’igihugu (Team Manager) Alfred Ngarambe avuga ko uyu musore ufite inkomoko muri Congo yababwiye ko atazaza gukinira ikipe y’igihugu kubera ko ananiwe, akaba yarahisemo kujya gufatira ibiruhuko muri Congo.

Biteganyijwe ko umukino w’u Rwanda na Namibia izakinwa ku wa gatatu tariki 14/11/2012 kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’imwe n’igice, mu rwego rwo gufasha abantu bazashaka kuwureba barangije akazi.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Milutin Micho avuga ko abakinnyi bakina i Burayi na Aziya azabakinisha ku mukino wa Namibia gusa, hanyuma bagahita basubira mu makipe yabo, naho abandi bakazaguma hamwe bitegura kwerekeza i Kampala mu mikino ya CECAFA izahabera kuva tariki 24/11/2012 kugeza tariki 08/12/2012.

Theoeneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TUZATSINDA NAMIBIYA 3KURI 1 KANDI TUZABONA UMUPIRA MWIZA

MUHOZA JEAN de DIEU yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka