AS Muhanga yabonye itike yo kuzakina ½ cy’igikombe cy’amahoro

Ikipe ya AS Muhanga yo mu karere ka Muhanga yabonye insinzi iyiganisha muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’amahoro, nyuma yo kwihererana Mukura ikayitsinda ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Muhanga tariki 08/05/2013.

Mbere y’uko umukino utangira, umutoza wa AS Muhanga, Ali Bizimungu, yari yatangaje ko ikizere cyo kugera mu cyiciro gikurikiyeho ari cyose kubera umuvuduko, imbaraga n’ubwitange abakinnyi be bamaze iminsi bagaragaza ku bibuga.

Abakinnyi ba AS Muhanga barahiriye gutwara igikombe cy'Amahoro.
Abakinnyi ba AS Muhanga barahiriye gutwara igikombe cy’Amahoro.

Muri uwo mukino, AS Muhanga yagaragaje ubushake bwo gutsinda kurusha Mukura wabonaga isa nirinda izamu ryayo. Ibitego bya AS Muhanga byatsinzwe n’uwitwa Joseph ndetse na Nasser watsinze ibitego bibiri.

Nyuma yuko isezerewe na AS Muhanga, umutoza wa Mukura, Kaze Cedric, yatangaje ko abakinnyi be bagize uburangare bagatsindwa igitego mu gice cya mbere, ariko anavuga ko imisifurire itagenze neza.

Kaze Cedric avuga ko imisifurire itagenze neza.
Kaze Cedric avuga ko imisifurire itagenze neza.

Avuga ko ikipe ye yimwe penaliti kandi umukinnyi wa AS Muhanga yafashe umupira mu rubuga rw’amahina maze bica intege abakinnyi be bituma batsindwa n’ikindi gitego cya gatatu.

Imvugo y’abakinnyi, abafana ndetse n’umutoza wa AS Muhanga ni uko ngo ikipe ya Rayon Sports ariyo irimo gucirwa amarenga yo kwimwa igikombe cya shampiyona.

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bari baje kureba uko AS Muhanga ikina.
Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bari baje kureba uko AS Muhanga ikina.

Kuri uyu mukino kandi hagaragaye bamwe mu bakinnyi ndetse n’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports bari baje kureba uko ikipe bazakina kuri uyu wa gatandatu ihagaze.

Andi makipe yabonye itike yo kujya muri ½ cy’irushanwa ry’igikombe cy’amahoro ni AS Kigali, Bugesera na APR FC. Muri kimwe cya kabiri AS Muhanga izakina na Bugesera naho AS Kigali ikine na APR.

Umutoza wa AS Muhanga, Ali Bizimungu, n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Muhanga, Celce Gasanwa, bishimira insinzi.
Umutoza wa AS Muhanga, Ali Bizimungu, n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga, Celce Gasanwa, bishimira insinzi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka