AS Kigali na Bugesera FC zageze muri ½ mu gikombe cy’Amahoro

AS Kigali na Bugesera FC zabonye itike yo kuzakina ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya ¼ yo kwishyura yabaye tariki 07/05/2013.

AS Kigali yasezereye Musanze FC iyitsinze ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ibitego bibiri bya Jimmy Mbaraga n’icya Kabura Muhamed nibyo byashimangiye intsinzi ya AS Kigali, naho igitego kimwe rukumbi cya Musanze FC gitsindwa na Bebeto Lwamba.

AS Kigali yari yanatsindiye igitego 1-0 i Musanze mu mukino ubanza, yasezereye Musanze FC iyitsinze ibitego 4-1 mu mikino yombi.

Indi kipe yageze muri ½ cy’irangiza ni Bugesera FC ibarizwa mu cyiciro cya kabiri. Iyi kipe yakunze gutungura amakipe menshi muri iri rushanwa ikanasezerera Rayon Sports muri 1/8 cy’irangiza, yasezereye Vision FC muri ¼ cy’irangiza.

AS Kigali.
AS Kigali.

Bugesera yari yaratsinze Vision ibitego 3-2 mu mukino ubanza, yongeye kwigaragaza mu mukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa kabiri, maze itsinda ibitego 2-1.

Ibitego bya Bugesera byayigejeje muri ½ cy’irangiza byatsizwe na Ndahemuka Michel na Habimana Noel naho Djuma Nizeyimana atsinda igitego kimwe cya Vision FC.

Bugesera ifite n’amahirwe menshi yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, yakomeje muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro itsinze Vision ibitego 5-3 mu mikino yombi.

Ubu AS Kigali itegereje ikipe izakina nayo muri ½ cy’irangiza hagati ya APR FC n’Isonga FC zikina umukino wazo wa ¼ kuri uyu wa gatatu tariki 08/05/2013. Mu mukino ubanza APR FC yari yatsinze Isonga ibitego 2-1.

Bugesera FC yirigaragaje cyane muri iri rushanwa ndetse itungura benshi.
Bugesera FC yirigaragaje cyane muri iri rushanwa ndetse itungura benshi.

Muri ½ cy’irangiza, Bugesera FC nayo izakina n’ikipe iza kurokoka hagati ya AS Muhanga na Mukura ziza gukina umukino wazo wo kwsihyura wa ¼ cy’irangiza kuri uyu wa gatatu kuri Stade ya Muhanga.

Mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Kamena i Huye, Mukura yari yatsinze AS Muhanga igitego 1-0. Aya makipe agiye gukinira kuri Stade ya Muhanga ku nshuro ya kabiri mu minsi ine, nyuma y’umukino wa shampiyona wahabereye ku wa gatandatu tariki 04/05/2013, maze Mukura VS igatsinda igitego 1-0.

Ikipe izatwara igikombe cy’Amahoro izahabwa amafaranga Miliyoni 10, ikazanahita ibona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka