APR FC yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Esperance

APR FC niyo iyoboye andi makipe ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Esperance ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 6/10/2013.

APR FC yari yatsinze umukino wayo wa mbere inyagira Marine ibitego 6-2, yakomeje umuvuduko wo gushaka igikombe cya shampiyona cya 14, ibifashijwemo na Songa Isaie na Sibomana Patrick batsinze ibyo bitego bibiri, batuma ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.

Nubwo Esperance yakinaga umupira mwiza wo guhanahana, ntabwo yabyaje umusaruro amahirwe yabonye imbere y’izamu ari nabyo byatumye APR FC ibatsinda. Esprerance yazamutse mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka, ni umukino wa kabiri itsinzwe, nyuma yo gutsindwa na Police FC igitego 1-0, mu mukino wa mbere wa shampiyona.

Umutoza wa APR FC, Andreas Spier, avuga ko gufata umwanya wa mbere ari ikimenyetso cy’uko ikipe ye yatangiye shampiyona neza kandi ngo arashaka gukomeza gutsinda kugirango ikipe ye izongere gutwara igikombe iheruka muri shampiyona ya 2011/2012.

Bananamwana Camarade utoza Esperance, nk’uko yari yavuze ubwo yatsindwaga na Police FC ibitego 2-1 mu mukino wabanje, yongeye kuvuga ko ikipe ye irimo kuzira amakosa yo kutamenyera icyiciro cya mbere, ngo akaba ariyo agiye kwibandaho ayakosora kugirango ashake intsinzi ya mbere mu cyiciro cya mbere.

Indi mikino yabaye kuri icyi cyumweru, Mukura Victory Sport yatunguwe na Marine, itsindirwa kuri Stade Umuganda igitego 1-0.

Mukura yari yanyagiye AS Muhanga ibitego 4-0 mu mukino ubanza, yananiwe kwikura imbere ya Marine FC, yo yaherukaga kunyagirwa na APR FC ibitego 6-2, naho kuri Stade Ubworoherane, Musanze FC yahatsindiye Amagaju igitego 1-0.

Mu mikino yabaye ku wa gatandatu tariki ya 5/10/2013, Rayon Sport yanganyije na Kiyovu Sport ubusa ku busa, AS Kigali itsindwa na Rusizi ibitego 2-1, Etincelles inganya na , naho Police Fc inganya na Gicumbi igitego 1-1.

Ubu APR FC niyo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 6, ikurikiwe na Police FC, Musanze FC na Rayon Sport zose zifite amanota ane, naho Amagaju na Esprerance zikaba ziri ku myanya ibiri ya nyuma, nta nota na rimwe zirabona.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Turashimira abasore bapere fc bakomerezahotubarinyuma,ekipe yacuntacyidakora murakoze!

WIl p Mugenzi yanditse ku itariki ya: 15-03-2016  →  Musubize

Apr fc tuyirinyuma arikumutoza tubonaadashoboye?murakoze

WIl p yanditse ku itariki ya: 15-03-2016  →  Musubize

apr FC TUYIRINYUMA IGIKOMBE NICYACU KANDI UMUTOZA AKOMEREZE HARIYA NDIZERAKO AC KIGALI TUZAYISENGERERA 4

MUGABO JEAN BOSCO yanditse ku itariki ya: 11-10-2013  →  Musubize

A P R Fc nikomerezaho imvugo ibe ingiro ababasore bazadutsindire Rayon byibura ibitego 5 natwe tuyishimehejuru kd nabazigere baducaho narimwe.

Dushimiyimana Theogene yanditse ku itariki ya: 7-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka