Shampiyona ya Basketball: APR BBC na REG BBC zabonye intsinzi (Amafoto)

Ikipe ya APR BBC yatsinze biyoroheye ikipe ya UGB BBC ndetse na REG BBC itsinda Kigali Titans mu mikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda. Ni imikino yakinwe ku mugorobo wo ku wa Gatatu tariki 06 Werurwe 2024, imikino yose ibera muri Gymnasium ya Lycée de Kigali.

Kambuyi Pitchou Manga wa REG (ufite udutambaro tw'umukara ku maboko) yitwaye neza muri uyu mukino. Aha yageragezaga kubuza umukinnnyi wa Kigali Titans BBC gutsinda
Kambuyi Pitchou Manga wa REG (ufite udutambaro tw’umukara ku maboko) yitwaye neza muri uyu mukino. Aha yageragezaga kubuza umukinnnyi wa Kigali Titans BBC gutsinda

Umukino wabanje ni uwahuje ikipe ya REG BBC iyoboye urutonde rwa Shampiyona na Kigali Titans iri ku mwanya wa nyuma, maze REG BBC itsinda Kigali Titans amanota 85-47 ya Kigali Titans BBC.

Ni umukino woroheye REG BBC muri buri gace k’umukino. Mu gace ka mbere ndetse n’aka kabiri REG BBC yari hejuru cyane ibifashwamo na Manga Pitchou watsinze amanota menshi muri uyu mukino ndetse na Mukama Jean Victor. Byatumye igice cya mbere cy’umukino kirangira REG BBC iyoboye n’amanota 36-23.

Mu gice cya kabiri, REG BBC yakomeje gutsinda amanota menshi, ndetse inarusha cyane Titans itaratsinda umukino muri Shampiyona, maze iki gice kirangira REG iyoboye (49-24).

Umukino warangiye REG BBC itsinze amanota 85-47, muri uyu mukino, Pitchou Kambuyi Manga akaba ari we watsinze amanota menshi 20.

Saa mbili z’umugoroba, APR BBC yari imaze iminsi idakina shampiyona kuko yari imaze iminsi mu gihugu cya Qatar mu myiteguro ya BAL, ni yo yari itahiwe. Yakiriye UGB BBC maze iyitsinda biyoroheye ibifashijwemo n’abakinnyi beza ifite barimo Filer Jovon Adonis watsinze amanota menshi muri uyu mukino 24.

Agace ka mbere amakipe yagendanaga ku manota 17-15. Agace ka kabiri APR BBC yahise ishyiramo imbaraga igatsinda n’amanota 21-14 aya manota akaba yagizwemo uruhare na Adonis ukomeje kwitwara neza muri uyu mukino mu Rwanda.

Ikipe ya APR BBC yaje kwitwara neza mu gice cya kabiri, aho buri gace yagatsindaga ku kinyuranyo cy’amanota menshi (24-16, 22-17). Byahise bituma isoza itsinze amanota 84-62.

Adonis Filer Jovons (wambaye umweru) watsinze amanota menshi, azwiho kwataka neza ndetse no kwiba imipira myinshi ibizwi nka ‘Steal'
Adonis Filer Jovons (wambaye umweru) watsinze amanota menshi, azwiho kwataka neza ndetse no kwiba imipira myinshi ibizwi nka ‘Steal’
Ntore Habimana uri mu bakinnyi bitezweho kuzafasha APR BBC muri shampiyona ndetse no muri BAL
Ntore Habimana uri mu bakinnyi bitezweho kuzafasha APR BBC muri shampiyona ndetse no muri BAL
Mukama Jean Victor (wambaye umutuku) yagarutse mu bihe byiza nyuma yo kuva hanze y'u Rwanda
Mukama Jean Victor (wambaye umutuku) yagarutse mu bihe byiza nyuma yo kuva hanze y’u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka