Impanuka yamubujije gukina nk’uwabigize umwuga ariko ntiyamuca kuri Basket

Tariki ya mbere Werurwa 2015, nibwo ikipe ya KBC (Kigali Basketball Club) yakoraga impanuka, ubwo yari igeze mu karere ka Kamonyi yerekeza mu majyepfo, gukina umunsi wa 8 wa shampiyona, ihitana umwe abandi bagakomereka.

Meshake ubu yikinira wheelchair basket kandi ahamya ko na bagenzi be bibafitiye akamaro
Meshake ubu yikinira wheelchair basket kandi ahamya ko na bagenzi be bibafitiye akamaro

Meshake R. ni umwe mu bakinnyi iyi kipe yari ijyanye gukina n’ikipe ya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, maze aramugara amaguru, bituma atakaza ubushobozi butandukanye burimo no kuba yakina umukino wa basket bisanzwe.

Nyamara ubwo hatangiraga umukino wa Basket yo mu tugare ukinwa n’abafite ubumuga, Meshake yabaye mubambere bawitabiriye.

Agira ati: “ Mu 2013, ndangije amashuri nagiye gukinira ikipe ya APR... bitagenze neza njya muri KBC, maze mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, ikipe ya KBC, igihe gukina umukino wa munani wa shampiyona I Huye ikora impanuka maze bigenda gutya”.

Tumenye Basket yo mu tugare izwi nka ‘wheelchair basket’

Hirwa Jean Paul umutoza w’uyu mukino, akaba n’uwawutangije mu Rwanda arasobanura byinshi kuri uyu mukino ukomeje gukura benshi mu bafite ubumuga mu bwigunge.

Byinshi kuri uyu mukino ndetse n’abawukina wareba video ikurikira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka