Hatewe ibiti ibihumbi 30 mu bukangurambaga bwa One Shot one tree

Ikipe ya Orion Basketball Club ku bufatanye n’inzego zitandukanye batangije igikorwa biyemeje cyo gutera ibiti mu turere twose tw’u Rwanda.

Ku wa Gatandatu tariki 18/11/2023 mu turere 28 habaye ibikorwa byo gutera ibiti, muri gahunda ya Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda yo gutera ingemwe z’ibiti zigera kuri miliyoni 63 zizaterwa muri iki gihe cy’Umuhindo, zirimo ibiti bisanzwe by’amashyamba, ibivangwa n’imyaka, ibiti by’imbuto ndetse n’imigano.

Ikipe ya Orion Basketball Club nk’uko yari yarabitangaje mbere, yateye ibiti ibihumbi 30 (30,000) mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo ibiti 3000 byatewe muri Gasabo.

Mu murenge wa Gatsata hatewe ibiti ibihumbi bitatu (3000)
Mu murenge wa Gatsata hatewe ibiti ibihumbi bitatu (3000)

Ibi byakozwe Binyuze mu Bukangurambaga bwiswe #One Shoot OneTree, bwakozwe n’iyi kipe ya Orion BBC ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, bateye ibiti ibihumbi 30 mu turere 28 usibye Nyarugenge na Kicukiro.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2023, mu bice bitandukanye, uretse mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge.

Ni igikorwa cyari cyiganjemo urubyiruko
Ni igikorwa cyari cyiganjemo urubyiruko

Mwesigwa Robert, Umunyamabanga
w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko wari witabiriye iki gikorwa cyabereye cyabereye mu Mudugudu wa Rugoro, mu Kagari ka Karuruma, mu Murenge wa Gatsata, yashimiye abari bitabiriye biganjemo urubyiruko, anabibutsa ko ibiti bifite uruhare rukomeye mu buzima.

Yagize ati "Ni igikorwa dusangiye na minisiteri zitandukanye, cyane ibifite mu nshingano n’abafatanyabikorwa dushimira ko babigizemo uruhare. Urubyiruko no gukina birajyana. Gutera ibiti, hagati y’ibiti n’umuntu ni ubuzima. Igiti ugiha umwuka, na cyo kigaguha undi. Bifasha kandi mu gucunga ihindagurika ry’ibihe."

Perezida wa Orion BBC, Mutabazi James, yavuze ko intego bafite ari ugutera ibiti byinshi bishoboka, anavuga ko bizahuzwa n’irushanwa rizahuza amakipe yo mu Rwanda n’u Burundi azabera muri Arena, azabanzirizwa n’iry’bakinnyi batatu kuri batatu (3*3).

Perezida wa Orion BBC, Mutabazi James
Perezida wa Orion BBC, Mutabazi James

Yagize ati "Tariki ya 2 Ukuboza hazaba irushanwa rya Basketball 3x3, amanota azatsindwa, haterwe ibiti bingana gutyo. Ni ko bizagenda kandi mu irushanwa duteganya gukora rizaba tariki ya 11-16 Ukuboza 2023 muri BK Arena."

Iri rushanwa ry’amakipe yo mu Rwanda ari yo APR, REG, Espoir, Patriots, Titans na Orion, mu gihe i Burundi hazava Urunani hamwe na Hippos.

Biteganyijwe ko ko buri mukino muri 28 izakinwa icyo gihe, uzajya urangira bajya mu misozi gutera ibiti, ndetse ko mbere na nyuma y’ayo marushanwa amakipe yo mu Turere tw’u Rwanda yose azaba akangurirwa gutera ibiti nk’uko byatangiye.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'inzego zirimo n'abashinzwe umutekano
Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zirimo n’abashinzwe umutekano
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka