Basketball: REG WBBC itsinze umukino wa kabiri mu irushanwa rihuza amakipe yo mu karere

Nyuma yo gutsinda imikino ibanza, yaba ikipe ya APR yatsinze iya Gladiators yo mu Burundi amanota 86 kuri 68, naho REG BBC igatsinda ikipe ya JKT Stars yo muri Tanzania amanota 89 kuri 38, kuri uyu wa mbere ikipe ya REG WBBC itsinze iya Nile Legends yo muri Sudani y’Epfo amanota 95 kuri 73 yuzuza imikino ibiri itsinda.

Betty Kalanga wambaye nomero 2 ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino
Betty Kalanga wambaye nomero 2 ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino

Umutoza w’ikipe ya APR WBBC, Umunya Sudan y’Epfo, William Deng Nyang Lam yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka Rosine Micomyiza, Anastasia Faith Hayes, Betty Kalanga, Chelsea Jennings ndetse na Mireille Muganza Nota, bivuze ko iyi kipe yabanje mu kibuga harimo Umunyarwanda umwe rukumbi.

Ikipe ya REG WBBC yakiniraga imbere y’abafana bayo, yatangiye agace ka mbere ubona nta gihunga namba kuko yaje no kukegukana ku manota 27 kuri 15 ya Nile Legends.

Agace ka kabiri, ikipe ya Nile Legends yagerageje kugabanya ikinyuranyo, gusa ntiyashobora kunyeganyeza ikipe ya REG WBBC, kuko n’ubundi yaje kwegukana aka gace ku manota 26 kuri 20 ya Nile Legends.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka REG WBBC iyoboye ndetse umukinnyi wayo, umukongomanikazi Betty Kalanga, ari we wari umaze gutsinda amanota menshi.

Rosine Micomyiza ubanza ibumoso ahanganye na Rhoda Ruth Nagitta wa Sudani yepfo
Rosine Micomyiza ubanza ibumoso ahanganye na Rhoda Ruth Nagitta wa Sudani yepfo

Agace ka gatatu k’umukino, nta tandukaniro ryabayeho n’uduce twabanje kuko REG WBBC wabonaga ko irimo kugenzura umukino neza, ari nako umutoza William Deng agenda akora impinduka ndetse byanamuhiriye, kuko yaje kwegukana ako gace ku manota 27-21.

Agace ka gatatu, ikipe ya Nile Legends yaje ubona ifite intego zo kukegukana, no gukomeza kugabanya ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizwemo na REG WBBC, ndetse biza no kubahira begukana aka gace ka nyuma ku manota 17 kuri 15 ya REG WBBC, ariko ntibashobora gukuramo ikinyuranyo cy’amanota kuko umukino warangiye ikipe ya Nile Legends irushwa amanota 22.

Kugeza ubu, ikipe ya REG BBC ni yo iyoboye itsinda rya 2 iherereyemo, igakurikirwa na KPA WBBC yo muri Kenya ndetse na JKL Ladies yo muri Uganda.

Chelsea Jennings wa REG BBC ni umwe mu bakinnyi beza bari muri iri rushanwa
Chelsea Jennings wa REG BBC ni umwe mu bakinnyi beza bari muri iri rushanwa

Undi mukino wabaye ku wa mbere, ni uwo ikipe ya KPA WBB yo muri Kenya yatsinze JKT Tanzania amanota 105 kuri 43.

Kuri uyu wa kabiri ikipe ya APR WBBC iragaruka mu kibuga, ikina na Vijana Queens yo muri Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congs. Harya biri kubera hehe

Claude yanditse ku itariki ya: 31-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka