Basketball: Menya amwe mu masura mashya ari muri REG na APR WBBC

Mu gihe habura iminsi 6 gusa, ngo irushanwa rya FIBA Africa Women Basketball League Qualifiers 2023 ribere i Kigali mu Rwanda, amakipe ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, REG WBBC na APR WBBC akomeje kwiyubaka ku rwego rukomeye kugira ngo azitware neza.

Bamwe mu bakinnyi amakipe ya REG na APR bazanye
Bamwe mu bakinnyi amakipe ya REG na APR bazanye

Mu nkuru yacu y’uyu munsi tugiye kugutemebereza mu mwiherero w’aya makipe yombi, ariko twibanda cyane ku bakinnyi bashya yamaze kongeramo, mu rwego rwo kureba ko yazabona itike yo gukina imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, FIBA Africa Women Basketball League, izabera i Cairo mu Misiri tariki 8-17 Ukuboza 2023.

Reka duhere ku ikipe ya APR WBBC, iyi kipe ni yo ibitse igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, ndetse ikaba ishaka itike yo gusubira muri iyi mikino ya FIBA Africa Women Basketball League, nyuma yo kuyitabira umwaka ushize ariko igasoza ku mwanya wa 8 mu makipe 10 yari yaryitabiriye.

Abibuka neza ubwo APR WBBC yatwaraga igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, yari ifite bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga barimo umunyasudani y’Epfo, AKON ROSE PAUL MACUEI ndetse n’Umunyamerikakazi Cooper Shayla Jonique, gusa ikaba yaramaze gutakaza uyu Munyasudani y’Epfo uri ku mugabane w’u Burayi ubu.

Jackson Abigayle azaserukana na APR WBBC
Jackson Abigayle azaserukana na APR WBBC

Jackson Abigayle ni irindi zina rikomeye muzabona mu mwambaro w’umukara n’umweru, muri iri rushanwa ribura iminsi micye rigatangira. Uyu asanzwe ari umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Auburn Tigers Women’s Basketball, ikaba ari ikipe ya kaminuza ya Auburn University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse ikaba na yo ikina mu gice cy’amajyepfo y’iburasirazuba (Southeastern Conference) muri shampiyona ihuza ama kaminuza mu cyiciro cyayo cya mbere (National Collegiate Athletic Association Division 1).

Nyuma ya Cooper Shayla Jonique, ikipe ya APR WBBC yamaze kandi kuzana undi Munyamerikakazi, Janai CROOMS ROBERTSON uherutse no kugaragara mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yakinnye imikino y’igikombe cy’Afurika giheruka kubera mu Rwanda.

Crooms yanagaragaye mu ikipe y'Igihugu iheruka
Crooms yanagaragaye mu ikipe y’Igihugu iheruka

Ku ruhande rw’ikipe ya REG BBC itaritabira irushanwa rya FIBA Africa Women Basketball League na rimwe, gusa yegukanye umwanya wa 4 mu gushaka itike yaryo umwaka ushize mu gihugu cya Tanzania, na yo ntiyasigaye inyuma kuko yamaze kongeramo intwaro zirimo Abanyamerikakazi 2.

Anastasia Hayes, Umunyamerikakazi usanzwe ukinira ikipe ya Mississippi State Bulldogs Women’s Basketball, ikipe ya kaminuza ya Mississippi State University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, isanzwe ikinira mu gice cy’amagepfo y’iburasirazuba (Southeastern Conference). Akomezanyije imyitozo n’ikipe ya REG BBC ndetse yiteguye guhesha iyi kipe itike y’imikino ya FIBA Africa Women Basketball League.

Anastasia Hayes wa REG WBBC
Anastasia Hayes wa REG WBBC

Iyi kipe imaze kumanura kandi indi ntwaro y’Umunyamerikakazi, Chelsea Jennings, aba bombi bo ndetse bakaba bamaze iminsi mu Rwanda, bakorana imyitozo n’abakinnyi ba REG WBBC.

Ikipe ya REG BBC kandi yanazanye Umunyarwanda Kiyobe Chantal usanzwe ukinira ikipe ya Kaminuza ya Zetech University yo muri Kenya, ndetse akaba yari no mu ikipe y’igihugu y’abagore iheruka yitabiriye igikombe cya Afurika.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 10 aturutse mu bihugu 6, u Rwanda ruzaryakira ruzaserukirwa na APR WBBC yatwaye Igikombe cya Shampiyona cya 2023, ndetse na REG WBBC yabaye iya kabiri.

Kiyobe Chantal wambaye 7 azaba ari muri REG WBBC kuri iyi nshuro
Kiyobe Chantal wambaye 7 azaba ari muri REG WBBC kuri iyi nshuro

Andi makipe arimo Vijana Queens na JKT Stars (Tanzania), Nile Legends (Sudani y’Epfo), JKL Lady Dolphins na UCU Lady Canons (Uganda), Kenya Ports Authority na Zetech University (Kenya) na Gladiators (Burundi).

Irushanwa nyirizina rizatangira tarikiya 28 Ukwakira 2023, aho imikino y’amajonjorora yose izabera mu nzu y’imikino ya LDK Gymnasium, na ho imikino ya nyuma ibere muri BK ARENA.

APR WBBC isanzwe ifite Umunyamerikakazi Cooper Shayla Jonique wambaye 32
APR WBBC isanzwe ifite Umunyamerikakazi Cooper Shayla Jonique wambaye 32
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka