Basketball: Bigoranye REG itsinze JKL Lady Dolphins yo muri Uganda

Mu irushanwa ryo gushaka itike y’imikino nyafurika ya FIBA Africa Women Basketball League, ikipe ya REG WBBC itsinze ikipe ya JKL Lady Dolphins yo muri Uganda amanota 66 kuri 65, mu mukino wa nyuma mu itsinda ihita inasoza ku mwanya wa kabiri.

Faustine Mwizerwa wa REG WBBC agenzura umupira
Faustine Mwizerwa wa REG WBBC agenzura umupira

Ni umukino wabaye ku wa gatatu mu nzu y’imikino y’ikigo cy’amashuri cya LDK, aho ikipe ya REG WBBC yatangiye neza agace ka mbere, kuko yagatsinze ku manota 13 ku 9 ya JKL Lady Dolphins.

Nyuma yo gutsindwa na KPA yo muri Kenya, REG WBBC yari ibizi neza ko gutsindwa uyu mukino biyishyira habi, kuko yajyaga guhita ihura na APR WBBC na yo yo mu Rwanda, yari yamaze gutsindwa na Equity yo muri Kenya.

Agace ka kabiri amakipe yombi yatsindaga mu buryo bwegeranye, kuko karangiye amakipe yombi anganya amanota 20 kuri 20.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka REG WBBC ikiyoboye n’amanota 33 kuri 29 ya JKL Lady Dolphins.

Umunyamerikakazi Anastasia Faith Hayes ahanganye na Evlyne Nakiyingi
Umunyamerikakazi Anastasia Faith Hayes ahanganye na Evlyne Nakiyingi

Nyuma y’uduce 2 tubanza, Umunyamerikazi Chelsea Jennings, ni we wari umaze gutsinda amanota menshi kuko yari amaze kugira 11.

Ubwo agace ka gatatu katangiraga, ikipe ya JKL Lady Dolphins yatangiranye imbaraga nyinshi, ndetse ubona ko itanga ibimenyetso byo gukuramo ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizwemo na REG WBBC.

Umutoza Mukaneza Esperance wa REG WBBC, nyuma yo kubona ko yasumbirijwe, yakomeje gukora impinduka mu bakinnyi ariko ikipe ya JKL Lady Dolphins imubera ibamba, ndetse inegukana agace ka gatatu ku manota 22 kuri 11, ndetse yari yamaze no kuyicaho mu giteranyo rusange kuko JKL Lady Dolphins yari imaze kugira amanota 51 kuri 44 ya REG WBBC.

Agace ka kane ari nako ka nyuma, katangiranye imbaraga ku makipe yombi, gusa wabonaga JKL Lady Dolphins ihuza umukino neza kurusha REG WBBC.

Umukongomanikazi Mireille Muganza Nyota ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino kuko yatsinze 22
Umukongomanikazi Mireille Muganza Nyota ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino kuko yatsinze 22

Ikipe ya JKL Lady Dolphins yakomeje kuyobora umukino kugeza ubwo haburaga umunota 1 kugirango umukino urangire, JKL Lady Dolphins yari iri imbere n’amanota 10 irusha REG WBBC.

Chelsea Jennings, ni we wabaye intwari y’uyu mukino kuko ubwo haburaga amasegonda 6, ikipe ya REG WBBC yarushwaga amanota 2, afata umwanzuro arekurira umupira mu gakangara ahagaze ahatsindirwa amanota 3 maze umupira uramukundira ujya mu gakangara amanota 3 aba agiyemo, bituma REG BBC itsinda umukino n’amanota 66 kuri 65.

Amakipe ahagarariye u Rwanda ari yo REG WBBC ndetse na APR WBBC, yombi yasoje imikino y’amatsinda ku mwanya 2.

Iri rushanwa rirakomeza kuri uyu wa Kane hakinwa imikino ya 1/4.

Shakirah Nanvubya ubwo yacikaga abakinnyi ba REG WBBC
Shakirah Nanvubya ubwo yacikaga abakinnyi ba REG WBBC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka