Basketball: Amakipe ahagarariye u Rwanda yamenye amatsinda aherereyemo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, i Kigali hatangiye imikino yo gushaka itike yo kwitabira imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (FIBA AFRICA WOMEN BASKETBALL LEAGUE QUALIFIERS) mu gice cy’Iburasirazuba, Zone V.

APR na REG ni zo zihagarariye u Rwanda
APR na REG ni zo zihagarariye u Rwanda

Amakipe ahagarariye ibihugu bibarizwa mu gice cy’Iburasirazuba, yashyizwe mu itsinda rya 4 (Group D) aho buri gihugu cyari gifite amahitamo yo kwandikisha amakipe nibura abiri yitwaye neza muri shampiyona z’iwabo harimo n’iyatwaye igikombe cya Shampiyona.

Ibihugu by’u Rwanda, Kenya na Tanzania ni byo bizahagararirwa n’amakipe 2 mu gihe ibindi bihugu bitatu byohereje ikipe imwe.

Ikipe ya REG imaze igihe yitegura
Ikipe ya REG imaze igihe yitegura

U Rwanda ruhagarariwe na REG WBBC na APR WBBC, Tanzania ihagarariwe n’ikipe ya JKT Stars na VIJANA QUEENS, u Burundi buhagarariwe n’ikipe yitwa Gladiators, Uganda ihagarariwe na JKL lady Dolphin, Sudan y’Epfo ihagarariwe na Nile legends naho Kenya ihagarariwe na Equity ndetse na KPA.

Ikipe ya APR WBBC inabitse igikombe cya shampiyona, yisanze mu itsinda rya mbere, Group A, isangiye na EQUITY BANK (KEN), VIJANA QUEENS (TAN) ndetse na GLADIATORS (BDI)

Ikipe ya REG WBBC yisanze mu itsinda rya kabiri, Goup B, rigizwe na K.P.A (KEN), J.K.T STARS (TAN), NILE LEGENDS (SSD) ndetse na J.K.L LADY (UGA)

Crooms, umukinnyi mushya wa APR WBBC (ufite umupira) na we ari mu bitezwe cyane muri iri rushanwa
Crooms, umukinnyi mushya wa APR WBBC (ufite umupira) na we ari mu bitezwe cyane muri iri rushanwa

Nk’uko ingengabihe y’irushanwa ibigaragaza, ku munsi wa mbere w’irushanwa hateganyijwe imikino 3 harimo uwahuje ikipe ya REG WBBC yo mu Rwanda ndetse na KPA yo mu gihugu cya Kenya, umukino wakinwe saa tatu z’umugoroba.

Bimwe mu byo wamenya ku makipe yaserukiye u Rwanda

Ku makipe yaserukiye u Rwanda muri iyi mikino "FIBA AFRICA Women Basketball League 2023 Qualifiers", GRP D, (yahoze ari imikino y’Akarere ka 5, "Zone V Preliminaries Women Club Championship" , yabereye muri Tanzania kuva tariki 26 Nzeri kugeza 1 Ukwakira 2022, APR W BBC yasoreje ku mwanya wa 3 REG W BBC isoreza ku mwanya wa kane (APR W BBC ikaba yari yatsinze REG W BBC amanota 42-39).

Ni igikombe cyatwawe na Alexandria Sporting Club (ASC) yo mu gihugu cya Misiri, itsinze Kenya Ports Authority (KPA) ku mukino wa nyuma ku manota 78-67.

Tetero Odile
Tetero Odile

Iyi mikino ikaba izatanga itike yo kuzahagararira Akarere ka 5, mu mikino ya Afurika "2023 FIBA Africa Women’s Basketball ", iteganyijwe kubera mu gihugu cya Misiri, mu kwezi gutaha k’Ukuboza guhera tariki ya 8-17.

Dore uko imikino yo ku munsi wa mbere iteye (LYCEE DE KIGALI)

6h00: JKL Lady (UGA) vs JKT STARS (TAN)

21h00: REG (Rw) vs K.P.A (Kenya)

Ikipe ya REG WBBC yongeyemo amaraso mashya
Ikipe ya REG WBBC yongeyemo amaraso mashya
Kantore Sandra wa APR WBBC
Kantore Sandra wa APR WBBC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka