Abakinnyi ba APR BBC basangiye n’abana ba Rafiki Kids Basketball Academy (Amafoto)

Abakinnyi b’ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu mikino wa Basketball (APR BBC) kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024, basangiye n’abana bakina basketball barenga 150 babarizwa muri ishuri ryigisha uyu mukino ryitwa Rafiki Kids Academy.

Abakinnyi ba APR BBC bari kumwe n'abana barenga 150 babarizwa muri iri shuri rya Basketball
Abakinnyi ba APR BBC bari kumwe n’abana barenga 150 babarizwa muri iri shuri rya Basketball

N’ubwo ari abakinnyi ba APR BBC bose baje gusa n’igikorwa cyateguwe na bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe barimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Willson ndete na Chris Ruta bafatanyije n’umutoza w’aba bana Rehema Shaban bakorera imyitozo kuri Club Rafiki i Nyamirambo.

Muri iri shuri habarizwamo abakobwa ndetse n'abahungu
Muri iri shuri habarizwamo abakobwa ndetse n’abahungu
Hakinwe imikino y'abana itandukanye
Hakinwe imikino y’abana itandukanye

Baganira na Kigali Today, Chris Rutha ndetse na Nshobozwabyosenumukiza bavuga ko bafite intego zo gufasha abana bari ku mihanda bakabakura yo ndetse bakabigisha umukino wa Basketball kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

Chris yagize ati " Nagarutse mu Rwanda gukinira ikipe ya APR BBC gusa mfite n’inzozi zo gufasha abana bato bakunda uyu mukino by’umwihariko abana badafite ubushobozi, kuko iyo urebye usanga abenshi dukinana uyu munsi mu cyiciro cya mbere baba baranyuze muri ubu buzima bwo guhangayika bigatuma bagira inzitane mu rugendo rwabo"

Adonis Jovon Filer ukinira APR BBC aganiriza abana, ndetse abigisha uko umukino ukinwa
Adonis Jovon Filer ukinira APR BBC aganiriza abana, ndetse abigisha uko umukino ukinwa

Usibye kandi gufasha aba bana ndetse no kubatera imbaraga kugira ngo bakomeze gukunda uyu mukino, barahembwa kubera ko bitwaye neza ku rwego rw’Igihugu ubwo begukana igikombe cya shampiyona mu batarengeje imyaka 16, nk’uko Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Willson abigarukaho.

Ati "Njyewe nakuriye hano nzi imvune bano bana bahura nazo, ni yo mpamvu mu rwego rwo kubatera imbaraga zo gukora cyane nari narabasezeranyije ko nzabahemba nibatwara igikombe cyangwa se nibakomeza kwitwara neza haba no mu ishuri, ni yo mpamvu nafatanyije na Chriss kugira ngo tubashe kubashimira ndetse tunishimane nabo babone ko bakuru babo babashyigikiye"

Umutoza Rehema wambaye agatambaro k'umutuku mu mutwe na Chriss wambaye imyenda y'umukara baganira n'abana
Umutoza Rehema wambaye agatambaro k’umutuku mu mutwe na Chriss wambaye imyenda y’umukara baganira n’abana

Rehema Shaban ubatoza yemeza ko abana atoza ari abahanga mu ishuri ndetse no muri uyu mukino ari yo mpamvu ahora abitaho cyane kugira ngo bakomeze kugira imyitwarire myiza bazanakine uyu mukino neza.

Yagize ati "Aba bana twamaze kubona ko bazi uyu mukino turifuza kubafasha gukora neza kugira ngo bakomeze gutanga umusaruro muri uyu mukino, kuko hari abakinnyi benshi banyuze hano kandi bakinira ikipe y’Igihugu"

Yakomeje agira ati: "Ni yo mpamvu rero nifuza ko abakinnyi bakuru baturuka mu makipe atandukanye bazajya baza kubasura bakabatera imbaraga nk’uko APR BBC babifashijwemo na bagenzi babo barimo Chris na Nshobozwabyosenumukiza babikoze"

Abana bafata amafunguro
Abana bafata amafunguro
Kaje Elie wa APR BBC uhagarariye abakinnyi bose bakina Basketball mu Rwanda aganira n'abana bato bari gufata amafunguro
Kaje Elie wa APR BBC uhagarariye abakinnyi bose bakina Basketball mu Rwanda aganira n’abana bato bari gufata amafunguro

Abana babarizwa muri irushuri barenga 450 iyo bari mu biruhuko gusa kuri uyu wa Gatandatu barengaga 150, bakaba barasangiye n’abakinnyi ba APR BBC hakoreshweje amafaranaga asaga Miliyoni imwe (1,000,000).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Dufashe uyu mwanya ngo dushimire abateguye iki gikorwa, tubijeje kandi gukomeza gufatanya namwe muri uru rugendo rwo kurera impano z’abana n’urubyiruko.

Club Rafiki yanditse ku itariki ya: 13-03-2024  →  Musubize

Abana bo Kuri club rafiki bitewe n’imyitwarire bagaragaza ubonako basketball 🏀 bazayimenya bityo bakagera Ku rwego turi kumva ho ba nshobozwa nabo ba kaje ababyeyi babo bakwiye kubashyigikira kugira ngo bazagire ejo heza muri basketball 🏀

Niyomfura Amani yanditse ku itariki ya: 11-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka