U Rwanda rwakiriye ibihugu bitandatu mu mikino ya #EALAGames13

Guhera kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda hatangiye imikino ihuza abadepite bo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, imikino igiye kuba ku nshuro ya 13

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rugiye kwakira iyi mikino, aho rwaherukaga kuyakira mu mwaka wa 2015, ubu ikaba igiye kuba ku nhsuro ya 13 aho yitabiriwe n’ibihugu bitandatu bizakina mu bagabo n’abagore.

Usibye u Rwanda ruzaba rwakiriye iyi mikino, harimo u Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda na Sudani y’Epfo bakazakina umupira w’amaguru (abagabo gusa), Netball (Abagore gusa) , Volleyball, Basketball, Imikino Ngororamubiri, Tag of Wall, Golf na Darts ikinwa n’abafite ubumuga ndetse na Walk of Race.
`
Iyi mikino biteganyijwe ko itangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu guhera ku i Saa Sita z’amanywa kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, ahateganyijwe n’umukino uza guhuza Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’ikipe ya EALA.

Ni imikino imara iminsi 10
Ni imikino imara iminsi 10

Aganira n’itangazamakuru, Perezida w’inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite , Mukabalisa Donatille yasabye abanyarwanda kuzitabira iyi mikino ndetse by’umwihariko bagashyigikira amakipe ahagarariye u Rwanda.

Yagize ati “Imikino ibanzirizwa n’inama dutangamo ikaze, tukaganira ku bijyanye no kwishyira hamwe k’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, tukavuga ku bijyanye n’icyo twiteze muri iyi mikino ndetse tukareba n’aho uru rugendo rwo kwishyira hamwe nk’abanyamuryango ba EAC bigeze.”

Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EALA), Ntakirutimana Joseph
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Ntakirutimana Joseph

Nk’uko bisanzwe buri mwaka, iyi mikino iba ifite insanganyamatsiko; iaho iy’uyu mwaka igira iti ‘Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba utera imbere, utekanye kandi udaheza’.

Yakomeje agaragaza ikiba kigamijwe muri iyi mikino

Yagize ati "Ikiba kigamijwe ni ukugira ngo Inteko zishinga AMategeko za EAC n’abagize EALA tubashe gusabana nk’abahagarariye abaturage, tubashe kuganira, kungurana ibitekerezo bifasha abaturage, kumenya birushijeho ibijyanye na EAC, ibyiza byo kwishyira hamwe no kumenya ibyiza bakuramo, babyaza umusaruro amahirwe arimo.”

Yakomeje kandi avuga ko ari amahirwe ku Rwanda kwakira imikino nk’iyi kuko abitabiriye bituma ibyiza bitatse u Rwanda, bakamenya amateka y’igihugu, aho ndetse biteganyijwe ko abitabiriye bazasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 rwa Gisozi.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Ntakirutimana Joseph, yavuze ko bataba baje gusa gukina iyi mikino, ahubwo

"Turamutse tugeze mu gihugu ntituje gukina umupira gusa, tuje kugira ngo igihugu kirimo kitubone natwe tukimenye, tukiyumvemo nacyo kitwiyumvemo. Nicyo gituma twebwe nk’iminsi tumaze hano nka EALA, twabonye ibintu byinshi byatunejeje twashimye,uburyo abanyarwanda mufite umutima wo kwakira abashyitsi"

Perezida w'inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda Umutwe w'Abadepite , Mukabalisa Donatille
Perezida w’inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite , Mukabalisa Donatille

Yashimangiye ko intego y’iyi mikino atari ugutsinda gusa

Ati “Dutegura iyi mikino dufite icyo dushaka kugeraho; si ugutsinda, si ugutsindwa. Yego bibaho, ariko twashatse gushyira hamwe Abagize Intego Zishinga Amategeko kugira ngo bahure, bamenyane, bahurire mu mikino n’imico yabo kugira ngo akarere kacu dushobore kugateza imbere kurushaho.”

Yatangaje ko kandi mu mikino y’uyu mwaka umwihariko urimo ari uko abazakina bose ari abagize Intego Zishinga Amategeko gusa.,bitandukanye no mu myaka ishize aho hari umubare w’abandi bakozi bemererwaga gukina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka