Ibigwi by’abahembwe nk’abakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Siporo mu Rwanda

Minisiteri ya Siporo yahembye abakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Siporo y’abagore, mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Siporo mu Rwanda.

Ku Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023 muri BK Arena habereye ibirori byo gusoza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bikaba byarabayemo ubukangurambaga ku rubyiruko rwitabiriye, haba umukino wahuje APR WVC ndetse Police WVC, hanahembwa abantu 13 bakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Siporo.

Ibi birori byari byitabiriwe n'abandi bayobozi mu mashyirahamwe y'imikino itandukanye
Ibi birori byari byitabiriwe n’abandi bayobozi mu mashyirahamwe y’imikino itandukanye

Queen Kalimpinya

Ni umwe mu bakobwa bafashe iya mbere mu gukina umukino wo gusiganwa mu mamodoka, aho yatangiye yitabira amasiganwa arimo irya Nyirangarama Sprint Rally, Huye Rally na Rwanda Mountain Gorilla Rally amaze kwitabira inshuro ebyiri.

Queen Kalimpinya yinjiye mu mukino wo gusiganwa mu mamodoka mu mwaka wa 2019
Queen Kalimpinya yinjiye mu mukino wo gusiganwa mu mamodoka mu mwaka wa 2019

Salima Mukansanga

Ni umusifuzi wakoze amateka muri Afurika no ku isi, aho yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye umukino mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Cameroun 2021. Yasifuye kandi igikombe cy’isi cy’abagore cyabereye mu Bufaransa 2019 ndetse n’icyabereye Australia uyu mwaka ndetse n’igikombe cy’isi cy’abagabo cyabereye Qatar 2022.

Liliane Mukobwankawe

Liliane Mukobwankawe, Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Sitting Volleyball
Liliane Mukobwankawe, Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball

Ni kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abagore ikinwa n’abafite ubumuga (Sitting Volleyball), Hamwe n’ikipe ayoboye bitabiriye imikino Paralempike yabereye I Rio muri Brazil muri 2016 n’iyabereye i Tokyo 2020. muri 2015 yabaye umukinnyi mwiza ugarura imipira (Best Receiver) na 2019 aba umukinnyi mwiza wugarira (Best defender) hombi muri shampiyona nyafurika.

Ishimwe Henriette

Ishimwe Henriette ku myaka 20 amaze kuba umukinnyi wa Cricket uzwi ku rwego mpuzamahanga
Ishimwe Henriette ku myaka 20 amaze kuba umukinnyi wa Cricket uzwi ku rwego mpuzamahanga

Ni umukinnyi w’imyaka 20 akaba akina umukino wa Cricket, aho yabashije gukina igikombe cy’isi muri uyu mukino, aza no guhabwa igihembo muri Werurwe 2023 n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket ku isi, ahabwa n’igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi ku isi.

Joselyne Umulisa

Yabaye umwe mu bakinnyi ba Tennis bakomeye mu Rwanda aho yegukanye amarushanwa atandukanye arimo Genocide Memorial Tournament muri 2019 ndetse na Heroes Cup ya 2020. Nyuma yaho usibye kuba ari n’umutoza wa Tennis, ubu yashinze ikigo cyitwa Tennis Rwanda Childrens Foundation.

Frėre Camille Karemera Rudasingwa

Frėre Camille Karemera Rudasingwa azwi ko kuba ikigo cye cyarazamuye impano nyinshi mu mukino wa Volleyball by'umwihariko abakobwa
Frėre Camille Karemera Rudasingwa azwi ko kuba ikigo cye cyarazamuye impano nyinshi mu mukino wa Volleyball by’umwihariko abakobwa

Ni umugabo uzwi cyane mu ishuri rya GS St Aloys Rwamagana, aho iri shuri ari rimwe mu bazamuye impano nyinshi z’abakobwa mu mukino wa Volleyball, akaba na we yarashimiwe ibikorwa by’indashyikirwa mu kuzamura siporo y’abakobwa.

Tufaha Uwihoreye

Tufaha Uwihoreye ni umwe mu bashimiwe
Tufaha Uwihoreye ni umwe mu bashimiwe

Yamenyekanye nk’umukinnyi ukina umukino wo kurwanisha inkota “Fencing” , akaba ayarabey uwa mbere wakinnye igikombe cy’isi inshuro ebyiri mu Burusiya na Egypt, akina shampiyona Nyafurika inshuro ebyiri. Tufaha wize muri Academy d’Arme d’Alageir, ubu yashinze ikipe yitwa Dreams Fencing Club.

Soeur Nyirahuku Philomene

Sr. Nyirahuku Philomene yashimiwe gushyigikira abakobwa bakina Basketball
Sr. Nyirahuku Philomene yashimiwe gushyigikira abakobwa bakina Basketball

Azwi ko kuzamura umukino wa Basketball w’abakobwa by’umwihariko mu ishuri rya GSND de Karubanda, aho ari umuyobozi w’abarimu.

Zura Mushambokazi

Izina Zura Mushambokazi, ni izina rizwi muri siporo y'u Rwanda by'umwihariko umukino wa Taekwondo
Izina Zura Mushambokazi, ni izina rizwi muri siporo y’u Rwanda by’umwihariko umukino wa Taekwondo

Iri ni izina rizwi cyane mu mukino wa Taekwondo mu Rwanda n’ahandi, aho Zura Mushambokazi yegukanye imidali ibiri ya zahabu muri “World Taekwondo Hanmdang”, Zura knadi mu mwaka wa 2015 yegukanye igihembo ku isi “Female MVP Award”, ubu akaba ari umutoza wanashinze ikipe ye, ndetse akaba n’umusifuzi wa Taekwondo.

Ingabire Gashagaza Solange

Ingabire Solange ukina akanatoza Karate
Ingabire Solange ukina akanatoza Karate

Ni umukinnyi, yegukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa gatatu muri shampiyona ya Afurika yabereye muri Senegal, ndetse no muri Tunisia aba uwa 3 mu bakiri bato. Ubu usibye gukina akaba ari umutoza, agasifura ndetse akaba afite n’ishuri rya karate ryitwa Victory Karate Academy. Yitabriye kandi shampiyona y’isi ya Karate i Madrid muri Espagne 2014, ndetse na Bremen mu Budage mu mwaka wa 2013.

Tetero Odile

Ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bakina Basketball, akaba akinira ikipe y’igihugu aho mu mwaka wa 2022/2023 yabaye umukinnyi mwiza (MVP) muri shampiyona y’u Rwanda, aba umukinnyi mwiza muri Africa Women Basketball League ya 2023 yabereye mu Rwanda.

Munezero Valentine

Ni kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abakobwa ya Volleyball y’abakuru aho yanabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20. Usibye gujina Volleyball isanzwe anakina Volleyball yo ku mucanga “Beach Volleyball”, aho yegukanye umudali wa Bronze mu mikino ya “youth Commonwealth Games 2017”yabereye Bahamas, ndetse n’umudali wa Silver muri Algeria mu mikino nyafurika y’abakiri bato.

Munezero Valentine, kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Volleyball
Munezero Valentine, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball

Muri gikombe cya Afurika cyabereye muri Cameroun uyu mwaka wa 2023, ikipe y’igihugu yari abereye kapiteni yaje ku mwanya wa kane, mu gihe Munzero we yahembwe nk’umukinnyi mwiza uzi gukora service (Best Server).

Ingabire Diane

Ni umukinnyi w’umukino w’amagare ndetse ni nawe umaze iminsi yiharira ibihembo mu marushanwa yose akinirwa mu Rwanda. Muri uyu mwaka wa 2023 yegukanye Tour de Burundi, yegukana umudali wa zahabu muri shampiyona y’Afurika y’amagare ku batarengeje imyaka 23.

Kugeza ubu ni umwe mu bakinnyi babigize umwuga u Rwanda rufite aho akinira ikipe ya Canyon//SRAM Generation yo mu Budage, akaba akina amarushanwa atandukanye ku mugabane w’i Burayi.

Mu bari muri BK Arena hari higanjemo urubyiruko
Mu bari muri BK Arena hari higanjemo urubyiruko
Hahembwe n'andi makipe yitwaye neza
Hahembwe n’andi makipe yitwaye neza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka