Amajyaruguru: Irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryitiriwe inyoni yitwa ‘Umusambi’

Mu Karere ka Burera na Gicumbi habereye irushanwa yo gusiganwa ku magare ryiswe Umusambi Race, rikorwa mu byiciro bitatu birimo ababigize umwuga, abatarabigize umwuga ndetse n’urubyiruko ruturiye icyo gishanga cy’Urugezi kiri ku birometero 89, aharimo n’abifashishije amagare asanzwe azwi nka Pneus Ballons (Matabaro).

Isiganwa ryatangirijwe mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera
Isiganwa ryatangirijwe mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera

Ni irushanwa ryabereye mu mirenge ikora kuri icyo gishanga, ku itariki 16 Ukuboza 2023, aho icyo gishanga gifatwa nk’ubuturo bw’inyoni zitwa Imisambi zigize 1/4 cy’imisambi yose yo mu Rwanda, abahanga mu binyabuzima bakaba bemeza ko ubwo bwoko bw’inyoni bugenda bukendera ku isi umunsi ku wundi.

Ni muri urwo rwego, hateguwe iryo rushanwa mu rwego rwo kubungabunga izo nyoni, aho iryo siganwa ryo mu cyiciro cya Gravel ryabereye mu mihanda itunganyije y’igitaka, harimo n’ahafite ubuhaname, rihabwa izina “Umusambi Gravel Race”.

Iryo siganwa rirorohereza uturere (Burera, Gicumbi) dukora kuri icyo gishanga, mu bukanguramba bugamije kurushaho kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima harimo n’inyoni z’Imisambi ziba mu gishanga cy’Urugezi, nk’Uko Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Mu gishanga cy’Urugezi twororeyemo imisambi 274, ni muri urwo rwego iryo rushanwa ryateguwe mu kurushaho kubungabunga kiriya gishanga, mu gufata neza n’iyo misambi ibamo kuko byagaragaye ko ari inyoni zitangiye kugenda zibura”.

Imisambi yo muri iki gishanga yitezweho gukurura ba mukerarugendo
Imisambi yo muri iki gishanga yitezweho gukurura ba mukerarugendo

Arongera ati “Ni uburyo bwo kubungabunga kiriya gishanga kikamera neza kuko iyo misambi igenda iza mu gisanga kuko ari ho yishimiye gutura. Bavuga ko mu mwaka ushize Urugezi rwarimo imisambi 80 gusa, none igeze kuri 274”.

Uwo muyobozi yavuze kandi ko umusambi ari inyoni bafite mu mishinga, mu rwego rwo kuyibyaza umusaruro, ba Mukerarugendo bakajya bayisura ari benshi, nk’uko basura izindi nyamaswa.

Ati “Imisambi ikwiye kurindwa, kuko nikomeza kwiyongera izakurura ba Mukerarugendo bakatuzanira amadevise, kandi hari n’ibikorwa remezo tuzahubaka, bifashe abaturage mu kuzamura imibereho myiza yabo, binjiza amafaranga”.

Meya Mukamana Soline, atangiza amarushanwa yo gusiganwa ku batarabigize umwuga
Meya Mukamana Soline, atangiza amarushanwa yo gusiganwa ku batarabigize umwuga

Meya Mukamana avuga ko iryo rushanwa ryabaye umwanya mwiza wo kubona impano zo gusiganwa ku magare, mu Karere ka Burera na Gicumbi zigizwe n’abasore n’inkumi, biba n’umwanya wo gutanga ubutumwa butandukanye mu gusigasira ubuzima, hirindwa n’indwara zitandura.

Ni irushanwa ryatangirijwe mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, risorezwa mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi, aho ryateguwe na Rwanda Wildlife Conservation Association ku bufatanye n’inzego zirimo Minisiteri ya Siporo na FERWACY.

Mu bitwaye neza muri iryo rushanwa, mu cyiciro cy’ababigize umwuga, harimo Niyonkuru Samuel wahize abandi mu bagabo, aho yakurikiwe na Munyaneza Didier, Hakizimana Seth aza ku mwanya wa gatatu.

Mu bagore babigize umwuga, Nirere Xaverine wo muri Team Amani yabaye uwa mbere, akurikirwa na Ntakirutimana Martha wo muri Ndabaga Women Cycling Team.

Nirere Xaverine ni we watwaye irushanwa mu cyiciro cy'abagore babigize umwuga
Nirere Xaverine ni we watwaye irushanwa mu cyiciro cy’abagore babigize umwuga
Niyonkuru Samuel ni we watwaye irushanwa, akurikirwa na Munyaneza Didier, Hakizimana Seth aba uwa gatatu
Niyonkuru Samuel ni we watwaye irushanwa, akurikirwa na Munyaneza Didier, Hakizimana Seth aba uwa gatatu
Mu cyiciro cy'abagore, basiganwe mu birometero 22, aho uwatwaye irushanwa ari Nirere Xaverine wo muri Team Amani
Mu cyiciro cy’abagore, basiganwe mu birometero 22, aho uwatwaye irushanwa ari Nirere Xaverine wo muri Team Amani
Niyonkuru Samuel
Niyonkuru Samuel
Igishanga cy'Urugezi
Igishanga cy’Urugezi
Ni irushanwa ryatangiwemo ubutumwa bufasha abaturage kwiteza imbere
Ni irushanwa ryatangiwemo ubutumwa bufasha abaturage kwiteza imbere
Hari n'abifashishije amagare ya Pneus Ballons
Hari n’abifashishije amagare ya Pneus Ballons
Basiganwe n'ahaterera
Basiganwe n’ahaterera
Emmanuel Bigirumwami wo mu Karere ka Gicumbi ni we wahize abandi mu batarabigize umwuga
Emmanuel Bigirumwami wo mu Karere ka Gicumbi ni we wahize abandi mu batarabigize umwuga
Abahize abandi bahembwe
Abahize abandi bahembwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka