#RwandanEpic23 : Daniel Gathof na Bart Classens begukanye agace ka gatatu

Mu irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare mu misozi ribera mu Rwanda, Abadage Daniel Gathof na Bart Classens bakinira Ikipe ya Shift Up for Rwanda 1, begukanye agace ka gatatu nyuma yo gukoresha amasaha 03 iminota 08 n’amasegonda 24 ku ntera y’ibilometero 71,5.

Team 43 igizwe na Kai-Uwe Lehnung na Marc Wenzel bakomoka mu Budage ubwo basesekaraga ku murongo
Team 43 igizwe na Kai-Uwe Lehnung na Marc Wenzel bakomoka mu Budage ubwo basesekaraga ku murongo

Rwandan Epic iri kuba ku nshuro ya kane, aho uyu mwaka yatangiriye mu Mujyi wa Kigali ku wa kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2023, aho yitabiriwe n’abakinnyi 123 baturutse mu bihugu 16.

Tariki ya 02 Ugushyingo 2023, hakinwe agace ka Gatatu ka #RwandanEpic23 aho abakinnyi bahagurukiye ku Kigo cy’Amagare cya Musanze (ARCC), berekeza mu Karere ka Burera ahitegeye ibiyaga bya Burera na Ruhondo mu gihe basoreje aho batangiriye bamaze gukora intera y’ibilometero 71.

Iri rushanwa rikinirwa ahanini mu mihanda y’ibitaka (igoranye), rikinwa mu byiciro bitatu mu makipe agizwe n’abantu babiri haba mu bagabo, mu bagore n’abakina bavanze. Hari kandi n’abakina ku giti cyabo.

Mu cyiciro cy’abagabo, abegukanye agace ka gatatu ni Daniel Gathof na Bart Classens bakinira Shift Up For Rwanda 1 nyuma yo gukoresha amasaha 03, iminota 08 n’amasegonda 24, bakurikirwa na Team 48 y’Abanya-Kenya igizwe na Joseph Bobby na Ndung’u Wa Keiya, yo yakoresheje amasaha 03, iminota 16 n’amasegonda 59.

Ni isiganwa rikinirwa mu mihanda igoranye
Ni isiganwa rikinirwa mu mihanda igoranye

Kevin Nshutiraguma na Theogene Nzamuye bakinira Rafiki Bike 2 babaye aba gatandatu aho bakoresheje amasaha 04 iminota 02 n’isegonda 1, bivuze ko basizwe iminota 53 n’amasegonda 36, bakurikirwa na Munyaneza Didier ukinana na Florian Magdalenc muri Shift Up For Rwanda 2 mu gihe Jean De Dieu Manizabayo na Valens Iradukunda babaye aba 20.

Mu bagore, Umunyarwandakazi Diane Ingabire ni we wabaye uwa mbere akoresheje amasaha 5 iminota 52 n’amasegonda 04 akurikirwa na Cansilde Nyirabahashyi we wakoresheje amasaha 06 iminota 14 n’amasegonda 39.

Mu bakina bavanze, Abadage Melanie Bourgeoui na William Rauw bakinira ikipe ya Les Baroudeurs begukanye umwanya wa mbere bakoresheje amasaha 4 iminota 31 ndetse n’amasegonda 2 mu gihe Abongereza Dean Camier na Danielle Petersman bo begukanye umwanya wa 2 aho bakoresheje amasaha 5 iminota 3 n’amasegonda 4.

Abaturage hirya no hino baba bishimiye kubona abasiganwa
Abaturage hirya no hino baba bishimiye kubona abasiganwa

Mu cyiciro cy’abakina ku giti cyabo, mu bagabo hatsinze Umubiligi Olivier Kestelyn wakoresheje amasaha 3 iminota 15 n’amasegonda 14.

Iri rushanwa rirakomeza kubera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Musanze ahasanzwe habera umuhango wo kwita izina abana b’ingagi aho bazazenguruka bagakora ibilometero 32.

Andi mafoto:

Nyuma y'irushanwa habaho no gufata agafoto
Nyuma y’irushanwa habaho no gufata agafoto
Bamwe mu bakinnyi b'Abanyarwanda bitabiriye irushanwa
Bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bitabiriye irushanwa

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka