Imikino ya gisirikare: RDF yabonye intsinzi ya mbere muri Handball

Mu mikino ya gisirikare ikomeje kubera mu Rwanda, u Rwanda rwabonye intsinzi ya mbere rwabonye mu mukino wa Handball rutsinze Tanzania.

Nyuma yo gutsindwa mu mupira w’amaguru ndetse no gusiganwa ku maguru, kuri uyu wa Gatatu ikipe y’ingabo z’u Rwanda yabonye intsinzi ya mbere, aho mu mukino wa Handball u Rwanda rwatsinze Tanzania ibitego 27-24 mu mukino utari woroshye wabereye kuri Stade Amahoro.

Wari umukino wagaragayemo guhangana
Wari umukino wagaragayemo guhangana
Abafana b'u Rwanda babyina intsinzi
Abafana b’u Rwanda babyina intsinzi

Muri uyumukino, ikipe ya Tanzania niyo yabanje kuyobora mu minota mike ya mbere aho yari ifite amanota 2-1, nyuma u Rwanda ruza guhita rutangira kugenda imbere y’iyi kipe ya Tanzania yari ifite abakinnyi bafite ibigango ugereranije n’u Rwanda, maze igice cya mbere cy’umukino kirangira u Rwanda rutsinze ku bitego 12-9.

Ikipe ya Tanzania ifite abakinnyi b'ibigango
Ikipe ya Tanzania ifite abakinnyi b’ibigango
Abakinnyi ba Netball nabo batije umurindi iyi kipe
Abakinnyi ba Netball nabo batije umurindi iyi kipe

Mu gice cya kabiri cy’umukino u Rwanda rwatangiye rugenda imbere, biza kugera aho runarusha Kenya ibitego bitanu, ariko Kenya iza kuyakuraho banganya 21-21, maze ikipe y’u Rwanda ibifashijwemo n’abakinnyi nka Muahwenayo Jean Paul, Tuyishimwe Zachee, Mutuyimana Gilbert ndetse n’abandi, baza kurangiza umukino ku ntsinzi y’ibitego 27-24.

Ikipe y'ingabo z'u Rwanda yari ifite ubwugarizi bukomeye
Ikipe y’ingabo z’u Rwanda yari ifite ubwugarizi bukomeye

Uyu mukino wabaye nyuma y’uwari wahuje ikipe ya Uganda na Kenya, aho Kenya yatsinze Uganda ku bitego 43-35, iyi mikino muri Handball ikazakomeza u Rwanda rukina na Uganda, naho Tanzania igahura na Kenya.

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka