Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri kuri Stade Amahoro habaereye umukino wa nyuma wa Handball mu mikino ya gisirikare, aho u Rwanda rwahuye na Kenya maze Kenya itsinda u Rwanda ibitego 32-26.
Uyu mukino u Rwanda rwawinjiyemo rusabwa gutsinda Kenya byibuze ku kinyuranyo cy’ibitego 9 kugira ngo rubashe kurangiza ku mwanya wa mbere, ariko ntibyaje gukunda kuko iyi kipe ya Kenya yaje kurangiza uyu mukino irusha u Rwanda ibitego 6, bituma u Rwanda rusoza amarushanwa ku mwanya wa gatatu.
Uko abakinnyi bagiye begukana ibihembo ku giti cyabo
Umukinnyi mwiza w’irushanwa(MVP): Mutuyimana Gilbert (Rwanda)
Umunyezamu mwiza mu irushanwa: Edwin Atsango (Kenya)
Uwatsinze ibitego byinshi: Frank Kiplangat (Kenya)
Andi mafoto
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
oyeeee kuri Kenya
courage kuri APRHC y’uRwanda