Impano n’Impamba Handball Trophy yatangiranye imbaraga zidasanzwe
Kuri uyu wa gatandatu tariki 10/1/2015 ku kibuga cya Kimisagara hatangijwe irushanwa ry’umukino wa Handball, Impano n’Impamba Handball Trophy,ryateguwe hagamijwe kongera amarushanwa muri uyu mukino ndetse no gushakisha impano mu bakiri bato.
Iri rushanwa riteguwe ku nshuro ya mbere, ryatangiye kuri uyu wa gatandatu hakina amakipe y’abakiri bato batarengeje imyaka 18 ahari hagamijwe gushakamo abafite impano muri aba baturutse mu turere twa Nyarugenge, Bugesera Rwamagana n’ahandi.
Iyi mikino yo kuwa gatandatu yaje ariko gutungura benshi, ahagaragaye abakinnyi bato bafite impano z’umukino wa Handball koko aho abatoza benshi bari bari ku Kimisagara batangaje ko batunguwe no kubona hari abari ku rwego rwo gukinira amakipe yo mu cyiciro cya mbere.
Nyuma y’imikino yahuje amakipe yose y’abana, Duha CS ni yo yaje kuza ku isonga n’amanota icyenda igakurikirwa na Gorillas.
Biteganyijwe ko kuri iki cyumweru tariki 11/1/2015 guhera saa 9:00, ari bwo hari bukinwe imikino y’abakuru aho amakipe ari bwitware neza agomba guhabwa ibikombe ndetse n’amafaranga.
Amakipe yitezwe kugaragara kuri iki cyumweru ni Police, APR, Nyakabanda, Gorillas, Kigoma, Rambura, College de Gisenyi,Gicumbi, Vision Jeunesse Nouvelle, UR CE, UR CASS naho mu bakobwa ni: Mwendo, Mukingi, Gorillas, Duha na UR CE.
"Impano n’Impamba Handball Trophy” ni igitekerezo cyagizwe na Twahirwa Alfred ukora muri Umurage Media Center aho akuriye ishami rijyanye no kwandika no gutunganya ikinamico Impano n’impamba mu majwi akabihuza n’uko asanzwe akunda Handball kuko ngo yayibayemo cyane ubwo yari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND). Ubu Twahirwa akaba ari nawe uhagarariye Gorillas Handball Club.
Uko imikino y’abatarengeje imyaka 18 yagenze kuri uyu wa gatandatu:
- Gorillas - G.S Mwendo 23-13
- G.S Mwendo - Duha C.S 15-18
- G.S Gisozi- Duha C.S 6-17
- Duha C.S -Gorillas 14-10
- G.S Gisozi- Gorillas 10-19
- G.S Mwendo - G.S Gisozi 19-12
Urutonde- Amanota - Ibitego
- Duha C.S 9. 49
- Gorillas. 7. 47
- G.S Mwendo. 5. 43
- G.S Gisozi. 3. 35
Jah d’eau DUKUZE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
big up basore mukomerezr aho muteza imbere handball