Handball: Ikipe y’igihugu y’abakobwa U 19 yerekeje muri Congo Brazzaville

Ikipe y’u Rwanda ya Handball y’abakobwa batarengeje imyaka 19 ku wa kane tariki 29/08/2013 nibwo yerekeje i Oyo muri Congo Brazzaville mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 19 rizatangira tariki ya 1/9/2013.

Mbere y’uko iyi kipe ihaguruka mu Rwanda yari imaze ukwezi mu myitozo yakoreye mu karere ka Ruhango ndetse no kuri Stade Amahoro i Remera.

Ikipe y'u Rwanda U19 yakoze imyitozo myinshi mbere yo kwerekeza muri Congo Brazzaville.
Ikipe y’u Rwanda U19 yakoze imyitozo myinshi mbere yo kwerekeza muri Congo Brazzaville.

Umutoza w’iyo kipe Ngarambe François Xavier yadutangarije ko intego ibajyanye ari ukuzamuka mu itsinda barimo kuko bizaba bihagije ngo bahite babone itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi.

“Twakoze imyitozo ihagije kandi abakinnyi bakinnye imikino ya gicuti n’amakipe ya hano mu Rwanda ari ku rwego rwo hejuru, bituma abakinnyi batinyuka ndetse banakosora amakosa. Ndizera ko mu gikombe cya Afurika tuzitwara neza tukabasha nibura kuza mu makipe abiri ya mbere mu itsinda, azatuma dukomeza mu irushanwa ndetse tukazanahita tubone itike yo kujya mu gikombe cy’isi”.

Bagirishya Anaclet umutoza wungirije atanga amabwiriza mu myitozo.
Bagirishya Anaclet umutoza wungirije atanga amabwiriza mu myitozo.

Mu gikombe cya Afurika ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda ririmo Angola ifite ibikombe byinshi bya Afurika mu mukino wa Handball mu bagore, Algeria nayo yateye imbere muri uwo mukino ndetse na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Nubwo ayo makipe yose ari kumwe n’u Rwanda akomeye, ngo abakinnyi bayiteguye neza kandi nta bwoba bazayagirira nk’uko twabitangarijwe na Gatesi Confiance, umwe mu bakinnyi bakomeye muri iyo kipe akana na Kapiteni wungirije.

“Twiteguye neza, twitabwaho ku buryo ari nta kibazo twagize. Tuzi neza ko amakipe turi kumwe nayo mu itsinda akomeye cyane, ariko natwe imyiteguro twakoze iraduha icyizere cy’uko tuzahangana nayo. Abakinnyi bagenzi banjye nta bwoba bafite, bazi ko intego itujyanye ari ugutsinda buri mukino tuzakina”.

Ngarambe François Xavier umutoza.
Ngarambe François Xavier umutoza.

Uretse itsinda rya mbere ririmo u Rwanda, itsinda rya kabiri rigizwe na Congo Brazzaville izakira iyo mikino, Tunisia, Guinea ndetse na Mali.
Iyi mikino y’igikombe cya Afurika cy’abakobwa batarengeje imyaka 19, izaba ikinwa ku nshuro ya munani, ariko ni ku nshuro ya mbere u Rwanda ruzaba ruyitabiriye.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka