Handaball U20: Ikipe y’igihugu y’abahungu yavanye umwanya wa kabiri i Nairobi

Ikipe y’igihugu ya Handball y’abahungu yegukanye umwanya wa kabiri mu marushanwa y’akarere yaberage i Nairobi muri Kenya, naho abakobwa batahukana umwanya wa gatatu.

Muri aya marushanwa yari agamije gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, u Rwanda ntirwabashije kubona iyo tike, kuko byasabaga ko baba aba mbere. Aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba kazahagararirwa n’ikipe imwe mu bahungu ndetse n’imwe mu bakobwa.

Nubwo u Rwanda rutabonye iyo tike, rwatahukanye imidali ndetse n’ibikombe bitatu. Nk’ikipe zaje muri atatu ya mbere yaba mu bahungu ndetse no mu bakobwa, buri mukinnyi yahawe umudali.

Ikipe ya Handball y'abahungu yahagarariye u Rwanda i Nairobi
Ikipe ya Handball y’abahungu yahagarariye u Rwanda i Nairobi

Ikipe y’abahungu yabaye iya kabiri yahwe igikombe ndetse n’iy’abakobwa yabaye iya gatatu na yo ihabwa igikombe nk’uko byari biteganyijwe.

Ku rwego rw’abakinnyi ku giti cyabo, umukobwa witwa Confiance Gatesi ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi wagaragaje ubuhanga kurusha abandi mu rwgo rw’abakobwa (MVP), akaba yarahawe igikombe cye bwite.

Nyuma yo gutahuka nta tike ibonetse, abatoza b’amakipe yombi (abahungu n’abakobwa) Slyvestre Shema Mudahari na Ngarambe Francois Xavier, bavuze ko bishimiye uko abakinnyi bitwaye muri rusange. Aba batoza bavuga ko bagowe cyane n’ikibuga cyo muri Salle bakiniragaho, abakinnyi b’Abanyarwanda wasangaga bakunda kunyerera bagatakaza imipira kubera ko batari bakimenyereye.

Ikipe y'igihugu y'abakobwa ya handball yabaye iya gatatu
Ikipe y’igihugu y’abakobwa ya handball yabaye iya gatatu

Muri iyi mikino, ikipe ya Uganda ni yo yatwaye igikombe mu bagabo naho ikipe ya Kenya itwara igikombe mu bagore. Ayo makipe ni yo azahagararira akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Cote d’Ivoire. Amakipe azahitwara neza akazanahavana itike y’igikombe cy’isi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka